Amavubi yerekeke muri Afrika y’Epfo guhatana na Mozambique – AMAFOTO

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakinnyi 23 bayobowe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier berekeje muri Afrika y’Epfo ku mukino u Rwanda ruzakina na Mozambique.

Muri rusange yari yahamagaye abakinnyi 28, akaba kuri uyu mukino agomba gutwara 23, batanu yasize harimo rutahizamu umwe na ba myugariro 4.

Izindi Nkuru

Abakinnyi basigaye barimo Hasigaye Byiringiro Lague wa APR FC, Buregeya Prince na we wa APR FC, Ndayishimiye Thierry wa Kiyovu, Danny Usengimana wa Police FC na Ishimwe Christian wa AS Kigali.

Amavubi akaba  yahagurutse Saa 9:00, yerekeza muri Afrika y’Epfo ahao biteganyijwe ko aza kugera muri kiriya gihugu Saa 3:00 za Kigali, mu gihe umukino uzaba ku wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022, tariki ya 7 akaba afite undi mukino na Senegal mu Rwanda.

Abakinnyi bose umutoza yahamagaye barahari uretse Meddie Kagere na Rafael York bazahurira n’abandi muri Afurika y’Epfo, bakazahagera ku wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi 2022.

Abakinnyi 23 umutoza yahagurukanye

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali, Rwanda) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports, Rwanda)

Ba Myugariro: Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC, Rwanda), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Rwanda), Omborenga Fitina (APR FC, Rwanda), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC), Niyigena Clement (Rayon Sports)na Serumogo Ali (SC Kiyovu)

Abakina Hagati: Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bohneur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC)

Ba Rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Mugunga Yves (APR FC)

AMAFOTO 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru