Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ambasaderi Karega wirukanywe na DRC mbere yo kuva Kinshasa yafashe ifoto y’urwibutso

radiotv10by radiotv10
31/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ambasaderi Karega wirukanywe na DRC mbere yo kuva Kinshasa yafashe ifoto y’urwibutso
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega wirukanywe n’iki Gihugu, mbere yo guhagurukayo, yabanje gufata ifoto y’urwibutso n’abakozi b’Ambasade.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe icyemezo cyo kwirukana uhagarariye u Rwanda muri iki Gihugu, Vincent Karega.

Ni icyemezo cyafashwe ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, nyuma yuko Guverinoma ya Congo Kinshasa yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Iki cyemezo cyavugaga ko Ambasaderi Vincent Karega afite amasaha 48 kuva igihe icyo cyemezo cyari kimaze gufatirwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, Ambasaderi Vincent Karega yagaragaje ifoto yafashe mbere yo guhaguruka i Kinshasa yifotoranyije n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri Congo Kinshasa.

Ubutumwa buherekeje iyi foto, bugira buti “Ifoto y’urwibutso hamwe na bagenzi banjye ba Ambasade mbere yo kuva i Kinshasa. Turi kumwe kandi mwarakoze kuri byose.”

Photo souvenir avec mes collègues d' Ambassade avant de quitter Kinshasa. Nous sommes ensemble. Merci pour tout. pic.twitter.com/5J0nczewIm

— Vincent Karega (@vincentkarega1) October 31, 2022

Iki cyemezo cyafashwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyababaje Guverinoma y’u Rwanda nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yatangaje ko inzego z’umutekano z’iki Gihugu ziryamiye amajanja ku mupaka ugihuza na Congo Kinshasa kugira ngo abashaka guhungabanya umutekano baturutseyo batabona aho bamenera.

Ambasaderi Vincent Karega uyu munsi agiye guhaguruka i Kinshasa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

MONUSCO yeruye ko itazatererana FARDC mu rugamba

Next Post

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Angola ikubutse muri DRCongo yanaganiriye na Tshisekedi

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Angola ikubutse muri DRCongo yanaganiriye na Tshisekedi

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Angola ikubutse muri DRCongo yanaganiriye na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.