MONUSCO yeruye ko itazatererana FARDC mu rugamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), zemeje ko ziri gufasha FARDC mu mirwano iherutse kubura hagati y’iki gisirikare cya Congo na M23, ngo bikaba biri mu rwego rwo kurinda abasivile.

MONUSCO ivuga ko ubufasha iri guha FARDC bugamije no gufasha kugeza kwa muganga abari gukomerekera muri iyi ntambara ihanganishije FARDC na M23.

Izindi Nkuru

Byemejwe n’Umuyobozi w’ingabo za MONUSCO, General Benoit Chavannat mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022.

Yagize ati Muri iki gihe uko byifashe, aho imirwano ikomeje gukara, hakenewe ubutabazi bwihuse, ni muri urwo rwego Ingabo za MONUSCO ziri gutanga ubufasha.

Yavuze ko muri ibyo bikorwa MONUSCO iri gufasha ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) kugira ngo zigumane ibirindiro byazo mu rwego rwo gufasha abasivile kutagerwaho n’intambara.

General Benoit Chavannat yavuze ko ingabo za MONUSCO ziri gucunga umutekano ku muhanda mugari uturuka i Goma kugeza i Rutshuru ariko zikanafasha abaturage b’abasivile bari gukurwa mu byabo n’iyi ntambara mu rwego rwo kubacungira umutekano.

FARDC kandi ivugwaho kuba iri gufatanya n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo uwa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umutwe wa M23 uri kurwanywa n’ubu bufatanye, ukomeje gufata ibice binyuranye byo muri Teritwari ya Rutshuru birimo n’agace ka Mabenga ko muri iyi Teritwari.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru