Santa Mary Laker Kinyera wari Ambasaderi Wungirije wa Uganda mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi aho yari yajyanywe muri Uganda kuvurirwa.
Urupfu rwa Amb. Kinyera twemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku bubanyi n’amabanga bw’Igihugu cye.
Uyu wari Ambasaderi Wungirije wa Uganda mu Rwanda, Kinyera yapfiriye mu bitaro Bikuru bya Mulago aho yari arimo kuvurwa indwara itazwi.
Minisiteri y’Ububanuyi n’Amahanga ya Uganda, yagize iti “Mu gahinda kenshi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga itangaje urupfu rwa mugenzi wacu, Ambasaderi Santa Laker Kinyera, rwabaye muri iki gitondo muri Mulago Specialized National Referral Hospital.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagize iti “Ibisobanuro birambuye ku mihango yo kumuherecyeza bizatangazwa mu gihe cya vuba.”
Amb. Kinyera, wari umudipolomate w’inararibonye mu kazi, yinjiye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu 1994, akorera Uganda imyaka irenga mirongo itatu mu mirimo itandukanye haba mu Gihugu no mu mahanga.
Igihe yapfaga, yari Ambasaderi Wungirije wa Uganda i Kigali, mu Rwanda, ari na ho yakoreraga, akaba yari yagiye kuvurirwa iwabo.
Mu myaka yashize, yakoze imirimo y’ingenzi mu karere no mu Bihugu binyuranye. Hagati ya 1995 na 1999, yakoze mu ishami rya Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, yibanda ku mubano w’Ibihugu byombi no guhuza uturere, kandi yari umwe mu ntumwa za Uganda mu biganiro byabanjirije ishyirwaho ry’Amasezerano y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Mu 2000, yagize uruhare mu itsinda ry’abaminisitiri ryafashije kugarura abana b’Abagande bashimuswe muri Sudani n’ingabo za Lord’s Resistance Army, nyuma aza guhagararira Uganda mu bikorwa by’amahoro bya Afurika Yunze Ubumwe na IGAD bigamije gukemura amakimbirane muri Sudan no muri Somalia.
Imyanya ye ya dipolomasi yari irimo ubutumwa bwa Uganda i Copenhagen, muri Danemark, aho yabaye Umunyamabanga wa Kabiri, nyuma aza kuba Umunyamabanga wa Mbere kuva mu 2002 kugeza mu 2007.
Yanayoboye Ishami rya IGAD n’Ishami ry’Ihembe rya Afurika muri Minisiteri hagati ya 2007 na 2009, akora nk’Umutwe w’Itsinda rya Uganda mu bibazo bya IGAD.
Mu 2009, Amb. Kinyera yashyizwe mu mwanya wa Perezida nk’Umunyamabanga wihariye wa Perezida Museveni ushinzwe ibibazo bya dipolomasi n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ibibazo bya dipolomasi.
Mu 2011, yagiye gukorera muri Ambasade ya Uganda i Ankara, muri Turukiya, akora nk’umujyanama n’umuyobozi wa mbere w’akazi.
Mu gihe cyose yamaze akora akazi, Ambasaderi Kinyera yahagarariye Uganda mu nama nyinshi zo mu karere n’amahanga, harimo Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Umuryango w’Ubufatanye bwa Kisilamu, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, n’Urwego rushinzwe Iterambere hagati ya za Guverinoma.
RADIOTV10









