• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America ishobora gufatira icyemezo Ibihugu birimo Uganda nk’icyo yafatiye u Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/11/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America ishobora gufatira icyemezo Ibihugu birimo Uganda nk’icyo yafatiye u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yagaragaje umugambi wo kwirukana mu masezerano y’ubucuruzi na America azwi nka AGOA, Ibihugu bine ari byo Uganda, Gabon, Niger na Centrafrique.

Aya masezerano ya AGOA (the African Growth and Opportunity Act) yatangijwe na Leta Zunze Ubumwe za America muri 2000, agamije gutuma Ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bibasha gucuruzanya na USA.

Aya masezerano yatumaga ibi Bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bibasha kohereza muri Leta Zunze Ubumwe za America ibicuruzwa 1 800 byakuriweho imisoro.

Muri 2018, u Rwanda na rwo rwakuwe muri aya masezerano ya AGOA, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; nyuma y’uko u Rwanda rwari ruzamuye imisoro ku myenda n’inkweto bya caguwa.

Ibihugu nka Uganda, Gabon, Niger na Centrafrique; na byo bigiye gukurwa muri aya masezerano, ku mpamvu zitandukanye zirimo guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse no kudatera intambwe mu kubahiriza ihame rya Demokarasi, nk’uko byatangajwe na Perezida Biden.

Perezida Biden yavuze ko nka Niger na Gabon, ibi Bihugu byombi ubu biyobowe n’Igisirikare nyuma y’uko bihiritse ubutegetsi, avuga ko bitazaguma muri AGOA kuko “bitabashije kugaragaza cyangwa gukomeza urugendo rwo kugaragaza uburyo bwo kurinda politiki idaheza no kuba Ibihugu bigendera ku mategeko.”

Yakomeje avuga ko gukura Repubulika ya Centrafrique na Uganda muri AGOA bishingiye “Ku guhonyora amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu” bikorwa na Guverinoma z’ibi Bihugu.

Muri Gicurasi, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yari yatangaje ko ishobora gukura Uganda muri AGOA kandi igafatira ibihano iki Gihugu kuko cyashyizeho itegeko ribangamira abaryamana bahuje ibitsina.

Kuri uyu wa Mbere, mu ibaruwa Perezida Biden yageneye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, yagize ati “Nubwo hasanzwe hariho imibanire myiza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Repubulika ya Centrafrique, Gabon, Niger na Uganda, ibi Bihugu byananiwe gukemura impungenge za Leta Zunze Ubumwe za America ku bijyanye n’amahame ngenderwaho ya AGOA.”

Kugeza ubu ibi Bihugu bine, ntibiragira icyo bivuga kuri iki cyemezo byafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za America, cyaje mbere y’iminsi micye ngo haterane ihuriro rya AGOA rizabera muri Afurika y’Epfo ku wa Kane w’iki cyumweru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − six =

Previous Post

Iteganyagihe: Mu minsi 10 hagiye kubaho ubwikube bwa kabiri bw’imvura yari isanzwe igwa

Next Post

Ntiyagoye inzego nyuma yo gufatanwa amasashe 18.000 n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya

Ntiyagoye inzego nyuma yo gufatanwa amasashe 18.000 n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.