Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America ishobora gufatira icyemezo Ibihugu birimo Uganda nk’icyo yafatiye u Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/11/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America ishobora gufatira icyemezo Ibihugu birimo Uganda nk’icyo yafatiye u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yagaragaje umugambi wo kwirukana mu masezerano y’ubucuruzi na America azwi nka AGOA, Ibihugu bine ari byo Uganda, Gabon, Niger na Centrafrique.

Aya masezerano ya AGOA (the African Growth and Opportunity Act) yatangijwe na Leta Zunze Ubumwe za America muri 2000, agamije gutuma Ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bibasha gucuruzanya na USA.

Aya masezerano yatumaga ibi Bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bibasha kohereza muri Leta Zunze Ubumwe za America ibicuruzwa 1 800 byakuriweho imisoro.

Muri 2018, u Rwanda na rwo rwakuwe muri aya masezerano ya AGOA, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; nyuma y’uko u Rwanda rwari ruzamuye imisoro ku myenda n’inkweto bya caguwa.

Ibihugu nka Uganda, Gabon, Niger na Centrafrique; na byo bigiye gukurwa muri aya masezerano, ku mpamvu zitandukanye zirimo guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse no kudatera intambwe mu kubahiriza ihame rya Demokarasi, nk’uko byatangajwe na Perezida Biden.

Perezida Biden yavuze ko nka Niger na Gabon, ibi Bihugu byombi ubu biyobowe n’Igisirikare nyuma y’uko bihiritse ubutegetsi, avuga ko bitazaguma muri AGOA kuko “bitabashije kugaragaza cyangwa gukomeza urugendo rwo kugaragaza uburyo bwo kurinda politiki idaheza no kuba Ibihugu bigendera ku mategeko.”

Yakomeje avuga ko gukura Repubulika ya Centrafrique na Uganda muri AGOA bishingiye “Ku guhonyora amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu” bikorwa na Guverinoma z’ibi Bihugu.

Muri Gicurasi, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yari yatangaje ko ishobora gukura Uganda muri AGOA kandi igafatira ibihano iki Gihugu kuko cyashyizeho itegeko ribangamira abaryamana bahuje ibitsina.

Kuri uyu wa Mbere, mu ibaruwa Perezida Biden yageneye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, yagize ati “Nubwo hasanzwe hariho imibanire myiza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Repubulika ya Centrafrique, Gabon, Niger na Uganda, ibi Bihugu byananiwe gukemura impungenge za Leta Zunze Ubumwe za America ku bijyanye n’amahame ngenderwaho ya AGOA.”

Kugeza ubu ibi Bihugu bine, ntibiragira icyo bivuga kuri iki cyemezo byafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za America, cyaje mbere y’iminsi micye ngo haterane ihuriro rya AGOA rizabera muri Afurika y’Epfo ku wa Kane w’iki cyumweru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Iteganyagihe: Mu minsi 10 hagiye kubaho ubwikube bwa kabiri bw’imvura yari isanzwe igwa

Next Post

Ntiyagoye inzego nyuma yo gufatanwa amasashe 18.000 n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Related Posts

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

IZIHERUKA

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare
AMAHANGA

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya

Ntiyagoye inzego nyuma yo gufatanwa amasashe 18.000 n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.