Ntiyagoye inzego nyuma yo gufatanwa amasashe 18.000 n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’imyaka 22 wafatanywe amasashe ibihumbi 18 n’amacupa 24 y’inzoga ya Chief Waragi itemewe mu Rwanda, yemereye Polisi ko ibi bicuruzwa bitemewe asanzwe ajya kubizana muri Uganda.

Uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Gatuna mu Kagari ka Rwankonjo mu Murenge wa Cyumba kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwkaira 2023, ubwo yaro agiye gucuruza aya masashe.

Izindi Nkuru

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu musore yafatiwe mu bikorwa by’inzego z’umutekano byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu no gushakisha ibicuruzwa bitemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yagize ati “uyu musore yafashwe yikoreye umufuka, abapolisi barebye basanga harimo amasashe agera ku bihumbi 18 n’inzoga zo mu bwoko bwa chief waragi amacupa 24 yari avanye mu gihugu cya Uganda, niko guhita atabwa muri yombi.”

Polisi ivuga ko ubwo uyu musore yari akimara gufatwa, yemereye inzego ko asanzwe akora ibi bikorwa bitemewe, anavuga ko ayo masashe yari ayavanye muri Uganda, kandi ko atari ubwa mbere yari abikoze, ayo yari azanye kuri iyi nshuro akaba yari agiye kuyagurisha mu isoko rya Yaramba.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ni mu gihe ingingo ya 12 y’iri tegeko ivuga ko; Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru