Ikipe ikinamo Rutahizamu uri kubica bigacika yamukoreye ikigaragaza ko imukomeyeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu ukomoka muri Brazil, Vinicius Junior yongereye amasezerano muri Real Madrid azamugeze mu mwaka wa 2027. Ibintu byashimangiye ko iyi kipe icyifuza ko igikeneye uyu rutahizamu.

Ibi byabaye nyuma y’uko uyu musore yari akubutse mu Gihugu cy’u Bufaransa mu birori byo gutanga Ballon D’or.

Izindi Nkuru

Uyu musore uri mu bakomeje kwitwara neza muri ruhago y’Isi, na we yahembwe nk’umukinnyi wakoze ibikorwa bya kimuntu mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Vinicius Junior yongereye amasezerano azamugeze muri 2027 nyuma y’uko yageze muri Real Madrid mu mwaka wa 2017 avuye iwabo muri Brazil aho yakinaga muri Flamengo.

Biteganyijwe ko Kandi bitarenze kuri uyu wa Kane, abarimo Rodrigo Goes ukomoka muri Brazil na Edouardo Camavinga ukomoka mu Bufaransa na bo bagomba kongererwa amasezerano muri iyi kipe ya Real Madrid.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru