Saturday, August 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yagaragaje igikwiye kwirindwa mu byo muri Congo inagira inama iki Gihugu n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
24/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Leta Zunze Ubumwe za America zongeye kwamagana ibisubizo bishingiye ku mbaraga za gisirikare mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishimangira ko imyanzuro ya Luanda ari yo ikwiye, inasaba iki Gihugu n’u Rwanda gukomeza inzira z’ibiganiro byiyemeje.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Francophone mu butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, Johann Schmonsees, mu bikorwa by’Inteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye.

Aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyekongo, ACP, Johann Schmonsees yagize ati “Nta gisubizo gihari cya gisirikare cyazana umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yakomeje agaragaza aho Leta Zunze Ubumwe za America zihagaze mu bibazo biri guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ati “Turamagana twivuye inyuma ibikorwa by’ibyaha bihohotera abaturage b’abasivile.”

Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America zikomeje gushyira imbere inzira z’ibiganiro mu bibazo byose byaba biri ku Mugabane wa Afurika, ndetse avuga ko iki Gihugu gishyigikiye imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya, mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC.

Johann Schmonsees yaboneyeho gushishikariza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iy’u Rwanda gukomeza inzira ziyemeje yo gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’ibi Bihugu, zikoresheje ibiganiro kugira ngo zibishyireho iherezo.

Uruzinduko rw’Umuyobozi w’Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, Avril Haines rwabaye mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, aho yarugiriye muri Congo no mu Rwanda, akanahura n’abakuru b’Ibi Bihugu, rwabaye nk’urushimangira umuhate w’iki Gihugu mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + thirteen =

Previous Post

Volleyball y’u Rwanda yungutse Abatoza bafite ubumenyi bwisumbuyeho barimo abakinnyi b’amazina azwi

Next Post

Ikindi Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda amasezerano yo gukuraho Visa

Related Posts

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye yivuye inyuma Umudipolomate wayo uherutse gufatirwa muri Bulgarie ari mu modoka itwaye...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports
FOOTBALL

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

01/08/2025
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikindi Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda amasezerano yo gukuraho Visa

Ikindi Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda amasezerano yo gukuraho Visa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.