Leta Zunze Ubumwe za America zongeye kwamagana ibisubizo bishingiye ku mbaraga za gisirikare mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishimangira ko imyanzuro ya Luanda ari yo ikwiye, inasaba iki Gihugu n’u Rwanda gukomeza inzira z’ibiganiro byiyemeje.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa Francophone mu butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, Johann Schmonsees, mu bikorwa by’Inteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye.
Aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyekongo, ACP, Johann Schmonsees yagize ati “Nta gisubizo gihari cya gisirikare cyazana umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yakomeje agaragaza aho Leta Zunze Ubumwe za America zihagaze mu bibazo biri guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ati “Turamagana twivuye inyuma ibikorwa by’ibyaha bihohotera abaturage b’abasivile.”
Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America zikomeje gushyira imbere inzira z’ibiganiro mu bibazo byose byaba biri ku Mugabane wa Afurika, ndetse avuga ko iki Gihugu gishyigikiye imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya, mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC.
Johann Schmonsees yaboneyeho gushishikariza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iy’u Rwanda gukomeza inzira ziyemeje yo gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’ibi Bihugu, zikoresheje ibiganiro kugira ngo zibishyireho iherezo.
Uruzinduko rw’Umuyobozi w’Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, Avril Haines rwabaye mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, aho yarugiriye muri Congo no mu Rwanda, akanahura n’abakuru b’Ibi Bihugu, rwabaye nk’urushimangira umuhate w’iki Gihugu mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
RADIOTV10