Leta Zunze Ubumwe za America yishimiye agahenge k’ibyumweru bibiri kemeranyijweho, kagamije koroshya ibikorwa by’ubutabazi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahamaze iminsi hari imirwano ihanganishije M23 na FARDC, inavuga uko byakiriwe n’u Rwanda na DRC.
Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri USA (White House) kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, byavuze ko aka gahenge k’ibyumweru bibiri kagomba gutangira saa sita z’ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki 05 kakageza ku ya 19 Nyakanga 2024.
Ni nyuma y’uko mu mirwano imaze iminsi iba mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yatumye abaturage barenga Miliyoni 1,7 bahunga ingo zabo, mu gihe kugeza ubu izi mvururu zimaze gutuma abavuye mu byabo mu Gihugu hose barenga miliyoni 7,2.
White House yatangaje ko aka gahenge kandi kanagamije gutuma abaturage bavuye mu byabo, babisubiramo mu mahoro kandi n’ibikorwa by’ubutabazi bahabwa bikorohera ababikora.
Mu itangazo ry’Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za America, Adrienne Watson; yagize ati “Izamuka ry’imirwano muri Kivu ya Ruguru, ryakomye mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi, bituma ababikora batagera ku baturage babarirwa mu bihumbi bari mu nkambi bacumbitsemo mu bice bya Kanyabayonga no ku bantu ibihumbi 100 bavuye mu byabo.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America byatangaje kandi ko “Guverinoma za DRC n’u Rwanda zishyigikiye ubu bwumvikane bugamije guha agahenge abaturage bugarijwe n’ibibazo, ndetse no gucururutsa izamuka ry’ibibazo bikomeje kuzamuka mu burasirazuba bwa DRC.”
Aka gahenge kemeranyijweho nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe ibindi bice mu Ntara ya Kivu ya Ruguru birimo Kanyabayonga, iherutse gufatwa n’uyu mutwe umaze imyaka ibiri mu mirwano na FARDC ifatanyamo n’umutwe wa FDLR ndetse n’ingabo za SADC n’iz’u Burundi.
RADIOTV10
Mwaramutse, twifurije amohoro y’imana abantu bose bari kugirwaho ingaruka n’iyo mirwano iri kubera muri Kongo y’uburasirazuba