Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yatangaje ibyemeranyijweho hagati ya M23 na Congo inavugamo u Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
1
America yatangaje ibyemeranyijweho hagati ya M23 na Congo inavugamo u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Leta Zunze Ubumwe za America yishimiye agahenge k’ibyumweru bibiri kemeranyijweho, kagamije koroshya ibikorwa by’ubutabazi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahamaze iminsi hari imirwano ihanganishije M23 na FARDC, inavuga uko byakiriwe n’u Rwanda na DRC.

Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri USA (White House) kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, byavuze ko aka gahenge k’ibyumweru bibiri kagomba gutangira saa sita z’ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki 05 kakageza ku ya 19 Nyakanga 2024.

Ni nyuma y’uko mu mirwano imaze iminsi iba mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yatumye abaturage barenga Miliyoni 1,7 bahunga ingo zabo, mu gihe kugeza ubu izi mvururu zimaze gutuma abavuye mu byabo mu Gihugu hose barenga miliyoni 7,2.

White House yatangaje ko aka gahenge kandi kanagamije gutuma abaturage bavuye mu byabo, babisubiramo mu mahoro kandi n’ibikorwa by’ubutabazi bahabwa bikorohera ababikora.

Mu itangazo ry’Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za America, Adrienne Watson; yagize ati “Izamuka ry’imirwano muri Kivu ya Ruguru, ryakomye mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi, bituma ababikora batagera ku baturage babarirwa mu bihumbi bari mu nkambi bacumbitsemo mu bice bya Kanyabayonga no ku bantu ibihumbi 100 bavuye mu byabo.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America byatangaje kandi ko “Guverinoma za DRC n’u Rwanda zishyigikiye ubu bwumvikane bugamije guha agahenge abaturage bugarijwe n’ibibazo, ndetse no gucururutsa izamuka ry’ibibazo bikomeje kuzamuka mu burasirazuba bwa DRC.”

Aka gahenge kemeranyijweho nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe ibindi bice mu Ntara ya Kivu ya Ruguru birimo Kanyabayonga, iherutse gufatwa n’uyu mutwe umaze imyaka ibiri mu mirwano na FARDC ifatanyamo n’umutwe wa FDLR ndetse n’ingabo za SADC n’iz’u Burundi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Iradukunda Platine says:
    2 years ago

    Mwaramutse, twifurije amohoro y’imana abantu bose bari kugirwaho ingaruka n’iyo mirwano iri kubera muri Kongo y’uburasirazuba

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − five =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zizihije umunsi wo Kwibohora zinagaragaza igisobanuro cyawo

Next Post

M23 yashyize hanze amakuru y’ubufatanye bushya bw’imitwe ikomeje gukora amarorerwa

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yashyize hanze amakuru y’ubufatanye bushya bw’imitwe ikomeje gukora amarorerwa

M23 yashyize hanze amakuru y’ubufatanye bushya bw’imitwe ikomeje gukora amarorerwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.