Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yongeye kugaragaza amafoto ari kumwe n’umwuzukuru we, baganira baseka bishimye.
Ni amafoto abiri yashyizwe hanze na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 agaragaza Umukuru w’u Rwanda ari kumwe n’imfura ya Ange Ingabire Kagame.
Imwe muri aya mafoto, igaragaza Perezida Kagame yambaye isuti y’umukara yicane mu ntebe yo muri salo, naho umwuzukuru we yicaye ku musambi wa kizungu (tapis/carpet) bombi bamwenyura.
Indi foto Perezida Paul Kagame aba ari kwakira akantu ari guhabwa n’umwuzukuru, n’ubundi bombi bishimye.
Umukuru w’u Rwanda mu butumwa yaherekesheje aya mafoto, yagize ati “Iyo tumaze kugirana ikiganiro nta mavunane mba nkifite.”
After this conversation no stress at all 😁😁😍😍!!! pic.twitter.com/BXAZQAw1kI
— Paul Kagame (@PaulKagame) February 24, 2023
Aya mafoto aje akurikira indi Perezida Paul Kagame aherutse gushyira hanze n’ubundi ari kumwe n’abuzukuru babiri bombi ba Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma.
Iyi foto yashyize hanze mu minsi icumi ishize, tariki 14 Gashyantare ubwo habaga umunsi wahariwe abakundana, yagaragazaga Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’ubuheta bwabo Ange Kagame bakikiye aba buzukuru b’Umukuru w’u Rwanda.
Nanone kandi hirya y’ejo hashize, ku mbuga nkoranyambaga hashyizweho amashusho agaragaza Perezida Paul Kagame ari gukina umukino wa Biyari [Billard] n’umukwe we Bertrand, bari mu rugo.
Muri aya mashusho kandi hagaragaramo abandi bo mu muryango wa Perezida Kagame barimo imfura ye, Ivan Cyomora Kagame ndetse na bucura Brian Kagame.
RADIOTV10
Nibyiza iyo ubyaye nuwo ubyaye akabyara Uba wungutse umuryango
Ukwibyara gutera ineza ababyeyi.