Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi, uzaba mu kwezi gutaha, hazahabwa amazina abana b’Ingagi 22, ukazanitabirwa n’abarimo ibyamamare mu ngeri zinyuranye nko mu mupira w’amaguru.
Byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024 mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura uyu muhango uzaba tariki 18 z’ukwezi gutaha k’Ukwakira 2024.
Muri uyu muhango uzaba ubaye ku nshuro ya 20, hazitwa abana b’Ingagi 22 mu muhango uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu ntanzi za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iri muri nke ku Isi zisigayemo Ingagi.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rutangaza kandi ko abazita amazina abana b’Ingagi, barimo ibyamamare mu ngeri zinyunye nko mu mupira w’amaguru, muri Politiki, muri sinema ndetse no mu myidagaduro.
Kuva hatangira uyu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi watangira, hamaze kwitwa amazina abana b’Ingagi 395.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kurengera Ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka yavuze ko igikorwa cyo Kwita Izina ari icy’Abanyarwanda, ari na yo mpamvu nubwo hatumirwa abaturutse hirya no hino ku Isi, ariko Abanyarwanda ari bo bahabwa umwihariko.
Yagize ati “Abanyarwanda ntabwo bahejwe mu gikorwa cyo Kwita Izina, nk’uko mubizi iki gikorwa gishingiye ku muco Nyarwanda. Abanyarwanda na bo barimo ndetse bari mu bo tubahishiye.”
Muri iyi myaka 19 ishize hatangiye uyu muhango wo Kwita Izina, Abana b’Ingagi, hahanzwe imishinga 1 108 igirira akamaro abaturage, aho ifite agaciro ka Miliyari 12 Frw.
Iyi mishinga yatewe inkunga n’ibikorwa by’Ubukerarugendo, yose igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturuye Pariki y’Igihugu, mu nzego zinyuranye nko mu buvuzi, mu kubaka ibyumba by’amashuri ndetse no kwegereza abaturage amazi meza.
Ariella Kageruka yavuze ko mu 2008 umusaruro w’ubukerarugendo wabaga ari miliyoni 180$ mu mwaka, mu gihe imibare iheruka igaragaza ko mu mwaka ushize ubukerarugendo bwinjije mu bukungu bw’Igihugu, agera kuri miliyoni 620$.
Nanone kandi muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2, iherutse kugaragazwa, intego ni uko ubukerarugendo buzajya bwinjiza arenga miliyari 1.1$ buri mwaka.
RADIOTV10