Iperereza ry’ibanze ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa gikekwa ku Mupadiri uyobora ishuri Lycée de Rusumo ryo mu Karere ka Kirehe, ryagaragaje ko cyakorewe mu biro bye.
Ukekwaho iki cyaha, ni Padiri Phocas Katabogama uyobora ishuri rya Lycée de Rusumo, watawe muri yombi hirya y’ejo hashize, tariki 09 Ukwakira 2024, akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri iri shuri.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ifungwa rya Padiri Katabogama ubu ucumbikiwe kuri Sitasiyo ya Kacyiru, ruvuga ko rwatangiye no gukora dosiye ikubiyemo ikirego, kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzayiregere Urukiko.
Ni mu gihe umwana w’umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe, ari kwitabwaho n’abaganga, kugira ngo azabone uko asubira ku ishuri.
Umuvugizi wa RB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko iki cyaha gikekwa kuri Padiri cyakorewe muri iri shuri rya Lycée de Rusumo aho uyu Mupadiri asanzwe akora anayobora iri shuri.
Ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iki cyaha yagikoreye ku ishuri muri office ye, aho yahamagaye uwo mwana arangije aramusambanya.”
Padiri Phocas Katabogama aramutse ahamijwe iki cyaha cyo gusambanya umwaka w’imyaka 15, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2024 rihindura Itegeko nº 60/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Dr Murangira yaboneyeho kugira inama abarezi, abasaba kuzuza neza inshingano zabo birinda kugwa mu byaha nk’ibi byo guhohotera abo barera.
Ati “Kuko burya iyo uri umurezi uba uri n’umurinzi w’uwo urera. Ntabwo bishimishije ndetse biranagayitse cyane kuba umuntu w’umurezi ashobora gukekwaho icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana.”
Yaboneyeho kandi kwibutsa ko ibyaha nk’ibi byahagurukiwe, kandi ko bisanzwe ari ibyaha bidasaza ku buryo “igihe cyose ibimenyetso byagaragarira cyakurikiranwa.”
RADIOTV10