Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Andi makuru ku byagaragajwe n’iperereza ku Mupadiri ukekwaho gusambanya umunyeshuri

radiotv10by radiotv10
11/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Andi makuru ku byagaragajwe n’iperereza ku Mupadiri ukekwaho gusambanya umunyeshuri
Share on FacebookShare on Twitter

Iperereza ry’ibanze ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa gikekwa ku Mupadiri uyobora ishuri Lycée de Rusumo ryo mu Karere ka Kirehe, ryagaragaje ko cyakorewe mu biro bye.

Ukekwaho iki cyaha, ni Padiri Phocas Katabogama uyobora ishuri rya Lycée de Rusumo, watawe muri yombi hirya y’ejo hashize, tariki 09 Ukwakira 2024, akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri iri shuri.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ifungwa rya Padiri Katabogama ubu ucumbikiwe kuri Sitasiyo ya Kacyiru, ruvuga ko rwatangiye no gukora dosiye ikubiyemo ikirego, kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzayiregere Urukiko.

Ni mu gihe umwana w’umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe, ari kwitabwaho n’abaganga, kugira ngo azabone uko asubira ku ishuri.

Umuvugizi wa RB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko iki cyaha gikekwa kuri Padiri cyakorewe muri iri shuri rya Lycée de Rusumo aho uyu Mupadiri asanzwe akora anayobora iri shuri.

Ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iki cyaha yagikoreye ku ishuri muri office ye, aho yahamagaye uwo mwana arangije aramusambanya.”

Padiri Phocas Katabogama aramutse ahamijwe iki cyaha cyo gusambanya umwaka w’imyaka 15, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2024 rihindura Itegeko nº 60/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Dr Murangira yaboneyeho kugira inama abarezi, abasaba kuzuza neza inshingano zabo birinda kugwa mu byaha nk’ibi byo guhohotera abo barera.

Ati “Kuko burya iyo uri umurezi uba uri n’umurinzi w’uwo urera. Ntabwo bishimishije ndetse biranagayitse cyane kuba umuntu w’umurezi ashobora gukekwaho icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana.”

Yaboneyeho kandi kwibutsa ko ibyaha nk’ibi byahagurukiwe, kandi ko bisanzwe ari ibyaha bidasaza ku buryo “igihe cyose ibimenyetso byagaragarira cyakurikiranwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 11 =

Previous Post

Cameroon: Ibitangazamakuru bizongera kuvuga kuri Perezida uherutse kubikwa akiriho byategujwe kuzabona akaga

Next Post

Uwaririmbye indirimbo itazibagirana mu kwamamaza Perezida Kagame ubu akanyamuneza ni kose

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwaririmbye indirimbo itazibagirana mu kwamamaza Perezida Kagame ubu akanyamuneza ni kose

Uwaririmbye indirimbo itazibagirana mu kwamamaza Perezida Kagame ubu akanyamuneza ni kose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.