Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uwaririmbye indirimbo itazibagirana mu kwamamaza Perezida Kagame ubu akanyamuneza ni kose

radiotv10by radiotv10
11/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uwaririmbye indirimbo itazibagirana mu kwamamaza Perezida Kagame ubu akanyamuneza ni kose
Share on FacebookShare on Twitter

“Azabatsinda Kagame yarukuye ku muheto…” Ni indirimbo n’ubu ikiri mu mitwe ya benshi, bamwe banyuzamo bakanayiririmba nubwo uwo yaririmbiwe yamaze kwegukana intsinzi. Musengimana Beatha wayiririmbye, ubu ari mu byinshimo by’inzu yubakiwe n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.

Uyu mubyeyi wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, ni umwe mu bamamaye mu bihe byo Kwiyamamaza kw’Abakandida bahataniraga Umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, byabaye hagati ya tariki 22 Kamena na 13 Nyakanga 2024.

Kuva Mu Karere ka Musanze ahatangiriye ibikorwa byo kwamamaza uwari Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame; kugeza i Gahanga mu Karere ka Kicukiro aho byasorejwe, indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ ni yo yakomeje kuyobora.

Ibi byanatumye isubirwamo n’abahanzi bose bari muri ibi bikorwa, ndetse banayiririmbana ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza k’uwari Umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Icyo gihe Musengimana Beatha na we yari ahari, ndetse yongera no kugarara mu kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.

Ntawabura kuvuga ko Musengimana Beatha, kuva icyo gihe ubuzima bwe bwahindutse byumwihariko uburyo buri wese yashimaga inganzo ye y’indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Paul Kagame.

Ibyishimo byongeye kumutaha mu mutima ubwo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi biyemezaga kumwubakira inzu igezweho yo kubamo, mu rwego rwo kumushimira kuba yarabafashije mu kwamamaza umukandida wabo.

Musengimana ubu ari kuba muri iyi nzu nziza itagira uko isa, imbere n’inyuma, itatse amarangi n’amakaro, ndetse n’igipangu kiriho urugi rugezweho.

Musengimana avuga ku byishimo afite kubera iyi nzu ye yamaze gutaha, yavuze ko hari byinshi byo gushimira byose akesha indirimbo ye ariko ku isonga akesha imiyoborere y’uwo yayihimbiye.

Ati “Ariko kugeza ubu ikinini ndi kwishimira, ni inzu yuzuye, n’ubu sindiyumvisha ko ari njye uri gutaha muri iyi nzu.”

Uretse kandi iyi nzu, Musengimana azanorozwa inka, ndetse abana be bafashwe mu masomo, bazihyurirwe amashuri bahabwe n’ibikoresho.

Hon. Marie Rose Mureshyankwano uri mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi na bo bagize uruhare runini mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, akaba ari na we wamwakiriye mu Karere ka Muhanga ubwo yari agiye kugeza ijambo ku baturage bari baje kumwakira, yagarutse kuri uyu mubyeyi wahanze iyi ndirimbo, avuga ko ari nk’iyerekwa ryashibutse mu byiza abona Kagame yagejeje ku Banyarwanda.

Icyo gihe yagize ati “Yari yiviriye mu muganda, hanyuma ibyiza biramurenga, yuzuye umwuka w’iterambere, arerekwa arahimba aratura aravuga ngo ‘Tuzamutora Kagame …naho ababunza amagambo byari byabananiye.”

Iyi ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ igaruka ku byiza byagezweho mu gihe cy’imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, birimo ibikorwa by’iterambere ry’Igihugu ndetse n’imibereho myiza y’Abaturage.

Musengimana ubu ari mu nzu ya Cadastre
Ibyishimo ni byose

Ifite n’igipangu cyiza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Andi makuru ku byagaragajwe n’iperereza ku Mupadiri ukekwaho gusambanya umunyeshuri

Next Post

Andy Bumuntu uherutse gusezera igitangazamakuru yakoreraga yinjiye mu mikoranire n’Umuryango Mpuzamahanga

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Andy Bumuntu uherutse gusezera igitangazamakuru yakoreraga yinjiye mu mikoranire n’Umuryango Mpuzamahanga

Andy Bumuntu uherutse gusezera igitangazamakuru yakoreraga yinjiye mu mikoranire n’Umuryango Mpuzamahanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.