Saturday, October 10, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Andi makuru ku gico cyatezwe kikanarasirwamo abarwanyi kabuhariwe muri Congo barimo uwari umusirikare ukomeye muri America

Andi makuru ku gico cyatezwe kikanarasirwamo abarwanyi kabuhariwe muri Congo barimo uwari umusirikare ukomeye muri America

Harabarwa abantu bagera muri 20 barimo abishwe n’abarakomerekeye mu gico cyatezwe abarwanyi bakorera sosiyete ya Vectus Global, ifitanye isano na Erik Prince washinze Blackwater, bari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mirwano yabaye igihombo gikomeye ku barwanyi ba Prince, umushoramari mu by’umutekano ushyigikira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, ukomeje kugira uruhare rwagutse mu bikorwa by’umutekano muri Congo binyuze muri sosiyete ye ya Vectus Global.

Iyi sosiyete ikorera no muri Haiti no mu bindi bice bya Afurika, itanga serivisi z’ubujyanama n’iz’umutekano. Mbere, yafashije ingabo za Congo kurinda umujyi wa Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo udafatwa na AFC/M23.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, uwahoze ari umusirikare w’ingabo zidasanzwe za America yatangaje kuri podcast ye ko Tim Kennedy, wahoze ari Green Beret ndetse akanitabira amarushanwa y’imikino njyarugamba ya Ultimate Fighting Championship (UFC), yakomerekeye muri Congo.

Tim Kennedy bivugwa ko ari mu barashwe muri kiriya gico

Amakuru yatanzwe n’abantu batatu avuga ko Kennedy yarokotse icyo gitero afite ibikomere bitatu by’amasasu ku kuguru. Ari kuvurirwa mu bitaro bya Walter Reed National Military Medical Center, biherereye mu nkengero z’umurwa mukuru wa America, Washington.

Kennedy afite ikiganiro cya podcast gikurikirwa n’abantu benshi ndetse n’abamukurikira babarirwa muri za miliyoni ku mbuga nkoranyambaga. Perezida Trump na we akunda amarushanwa ya UFC, ndetse uyu mwaka yakiriye imikino yayo yabereye muri White House.

Kuba abarwanyi ba sosiyete ya Prince baragize uruhare muri iyo mirwano ndetse n’umubare w’abahitanywe na yo, ni amakuru atari yarigeze atangazwa mbere.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bivuga ko amakuru yatanzwe n’abantu babiri bakorana na Guverinoma ya Congo avuga ko igico cyagabwe ku wa 17 Nzeri muri Kivu y’Amajyepfo cyahitanye cyangwa kigakomeretsa abantu bagera kuri 20.

Muri abo bishwe harimo Abanyekongo barindwi. Icyo gitero kandi cyahitanye Justin Conaglen, wahoze ari umwe mu basirikare b’ingabo zidasanzwe za Nouvelle-Zélande zizwi nka Special Air Service (SAS). Umurambo we waje koherezwa mu Gihugu cye.

Nk’uko ikinyamakuru New Zealand Herald kibitangaza, Conaglen yari afite ipeti rya lance corporal mu mutwe wa NZSAS. Muri Werurwe yari yarafashe ikiruhuko cy’akazi kidasanzwe kitishyurwa, mbere y’uko ava ku mirimo ya gisirikare ku mugaragaro muri Kanama.

Umurambo we wagejejwe i Auckland, aho umuryango we wari mu gahinda hamwe n’abo bakoranaga mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, bakaza kumwakira mbere y’uko imihango yo kumushyingura ibera mu gace ka Northland.

Igisirikare cya Nouvelle-Zélande cyemeje ko kiri gufasha umuryango wa Conaglen mu myiteguro ijyanye n’ishyingurwa rye, ariko cyanga kugira ibindi gitangaza.

Umuvugizi wa Vectus Global yanze kugira icyo atangaza kuri iki gitero. Umwe mu bantu bafite amakuru ataziguye ku bikorwa by’iyo sosiyete yavuze ko mbere itari yarigeze igira abantu bahitanwa n’imirwano muri Congo.

Umwe mu bo mu nzego z’umutekano muri Congo, wavuze ko abantu bagera kuri 20 bishwe cyangwa bagakomereka muri icyo gitero, yongeyeho ko bishoboka ko n’abaturage bo mu midugudu yegereye aho cyabereye bari mu bahuye n’ingaruka zacyo.

Tim Kennedy na Perezida Trump

Erik Prince yari yarahawe inshingano zo gufasha Congo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Mu ntangiro, inshingano za Prince muri Congo zari izo gufasha Igihugu kongera umusaruro w’amafaranga ava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro menshi gifite no kunoza uburyo ayo mafaranga yinjizwa mu isanduku ya Leta.

Ariko muri Mutarama no mu ntangiriro za Gashyantare, abarwanyi ba Vectus Global boherejwe i Uvira nyuma y’uko Amerika ifashije mu biganiro byatumye AFC/M23 yemera kuva muri uwo mujyi ufite akamaro gakomeye mu mutekano w’ako karere.

Umubare w’abarwanyi ba Prince bari muri Congo nturamenyekana neza.

Umwe mu bantu bafite amakuru ataziguye kuri icyo gitero yavuze ko itsinda rya Vectus Global ryari riri kuva ahantu hamwe rijya ahandi ubwo ryagwaga muri icyo gico. Yavuze ko uburyo icyo gitero cyateguwe bigaragaza ko cyagizwemo uruhare n’igisirikare gihambaye.

Hari amakuru avuga ko abacanshuro bakomeretse bamaze hagati y’amasaha umunani n’icumi bategereje ubutabazi mbere yo kuvanwa aho bari.

Brent Tucker, wahoze ari Green Beret ndetse akaba yarakoranye n’umutwe w’ingabo zidasanzwe wa Delta Force, yavuze ko yamenye amakuru arambuye kuri icyo gitero cyahitanye abantu nyuma gato y’uko kibaye, ariko agategereza kubanza kuyagenzura mbere yo kuyatangaza mu ruhame.

Mu kiganiro cye cya Tier1 Podcast, Tucker yagize ati “Mu itsinda ry’abantu batatu, babiri bakomeretse bikomeye barashwe, naho umwe ahasiga ubuzima muri Congo.”

Yavuze ko abo bantu byabaye ngombwa ko bategereza hagati y’amasaha umunani n’icumi kugira ngo batabarwe.

Tucker yongeyeho ati “Kimwe mu bintu uba ukeneye ni ukumenya ko mu gihe ibintu byagenze nabi, hari umuntu ushobora kuza kugutabara kandi akaza vuba. Ariko tuzi ko ibyo bitabaye.”

Gusa, amakuru ya Tucker avuga ko ubutabazi bwatinze ntaragenzurwa n’undi muntu wigenga kugira ngo yemeze ko ibyo avuga ari ukuri cyangwa atari ukuri.

Tim Kennedy bivugwa ko ubu ari kuvurwa ibikomere

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 20 =