Eric Semuhungu uzwi ku mbuga nkoranyambaga ubu ufunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yarezwe n’abasore bagenzi be, barimo uvuga ko baryamanye inshuro 15, yabaga yabanje kumusindisha.
Semuhungu watawe muri yombi tariki 09 Mata 2026, akurikiranyweho ibyaha bitatu; icyo gukoresha undi imibanano mpuzabitsina ku gahato, icyo gushyira ahagaragara amashusho yerecyeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hifashishijwe imbuga nkoranambaga ndetse no kuyakwirakwiza, n’icyaha cyo gukangisha gusebanya.
Mu kiganiro RADIOTV10 yagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry mu cyumweru gishize, yavuze ko abareze Semuhungu bose, ari ab’igitsinagabo.
Dr Murangira avuga ku bareze Semuhungu, yagize ati “Barenze umwe [ariko] iperereza riracyakomeje, urutonde rushobora kwiyongera. Gusa icyo tuba tubwira abantu, niba hari undi yakorewe ibyaha abikorewe na we, ntatinye kuza kuri RIB gutanga ikirego.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego, rukaba rwarayishyikirije Ubushinjacyaha tariki 14 Mata 2026.
Amakuru avuga ko abasore babiri bareze Eric Semuhungu, barimo umwe w’imyaka 20 n’undi w’imyaka 22, bombi bavuze ko uyu musore yabasambanyije inshuro zirenze umwe abanje kubaha inzoga bagasinda.
Uyu w’imyaka 20 y’amavuko, avuga ko Semuhungu yatangiye kujya amusambanya kuva mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2025, mu gihe uriya wa 22 we avuga ko baryamanye inshuro zirenga 15, aho iya nyuma yabaye hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa kabiri uyu mwaka wa 2026.
Mu iperereza, Eric Semuhungu ubwo yakorerwaga ibazwa kuri ibi byaha ashinjwa, yavuze ko atigeze asindisha bariya basore, ndetse ko n’ibyo kuryamana, babikoraga babanje kubyumva kimwe, kuko na bo babaga babishaka.
Uregwa kandi yavugiye mu ibazwa kwe, kuryamana na bariya basore, babaga babyumvikanyeho, atabaga yabashyizeho agahato, ndetse ko ibyo yabakoreraga, ari kimwe n’ibyo na bo bamukoreraga.
Mu byaha bitatu bishinjwa Semuhungu kandi, harimo icyo gushyira ahagaragara amashusho yerecyeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hifashishijwe imbuga nkoranambaga, aho bivugwa ko amashusho y’urukozasoni yayashyiraga ku rubuga rwa ‘The Perfect Boys’.
Amakuru avuga ko Semuhungu, ari na we ukuriye uru rubuga nka Admin, gusa akabihakana, avuga ko atazi n’uru rubuga ndetse ko atigeze ashyiraho amashusho y’urukozasoni.
Aregwa kandi icyaha cyo gukangisha gusebanya, aho umwe mu basore batanze ikirego, yavuze ko Semuhungu yamushyiraga ku nkeke amubwira ko natajyenda ngo bongere baryamane, azabwira umubyeyi we ibyo bakorana.
Ibi kandi ngo byanagaragajwe n’abahanga, berekanye ko tariki 25 Werurwe 2026, uwo musore yandikiye Semuhungu, agira ati “Kubwira mama byo urandegera iki? nagukoze iki? Umva Eric izo ’black mailing’ zawe ndazirambiwe, byabaye kabiri ntibyakongera niba wumva wandega kuri mama ngo nongere ngaruke genda nta ribi nzabyakira uko bije.”
Semuhungu we ahakana ibi, akavuga ko ahubwo uwo musore yigeze kumara igihe kinini yaranze gutaha iwabo, bigatuma amubwira ko nadataha azabwira umubyeyi we aho ari, n’ibyo yabaga arimo.
Eric Semuhungu amaze imyaka ibiri yoherejwe mu Rwanda akuwe mu Gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America yari atuyemo, yari yoherejwe na bwo kubera ibyaha yari yarahamijwe bifitanye isano n’ibi akurikiranyweho n’inzego zo mu Rwanda.
Semuhungu wageze mu Rwanda muri 2024, muri Nyakanga 2023, Ikinyamakuru Review Journal cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, cyatangaje ko uyu musore ukomoka mu Rwanda yari akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gufata ku ngufu uwo bahuje igitsina.
RADIOTV10












Akumiro ni itushi.
Gusa biratangaje kumva umuntu avugako yaryamanye nundi 15 foix burigihe bamusindishije.
Gusa ibi ntibikuraho ko Semuhungu rwose ari umunyacyaha, cyane cyane ko bigaragara ko ari isubiracyaha.