APR igana ku gikombe cya shampiyona yatandukanye na myugariro wayo w’umuhanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Myugariro ukomoka muri Cameroon, Bindjeme Banga Solomon yamaze gutandukana n’ikipe ya APR FC akaba yerecyeje ku Mugabane wa Asia mu gihugu cya Iraq.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Ikipe ya APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Al -Shorta SC yo muri Iraq ku guhererekanya uyu myugariro.

Izindi Nkuru

Bindjeme Banga wamaze kumvikana n’iyi kipe yo muri Iraq, yanasinye amasezerano muri iyi kipe yahise inamutangaza nk’umukinnyi wayo.

Uyu myugariro ukomoka muri Cameroon ntiyigize ahabwa umwanya uhagije n’umutoza Thierry Froger utoza APR FC.

Gusa mu gihe gito yabonye cyo gukina ntiyagipfushije ubusa kuko yerekanye ubuhanga buhebuje, by’umwihariko ubwo APR yari mu gikombe cya Mapinduzi cup.

Muri iki gikombe cyabereye muri Zanzibar, uyu musore yiyerekanye cyane ndetse ibinyamakuru byo muri Tanzania bimwandikaho ko ubuhanga yagaragaje bwatumye amwe mu makipe yo muri Tanzania amutekerezaho.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru