Hari umuturage utuye mu murenge wa Kimironko akagari ka Zindiro ukomeje gusaba ubuvugizi bwo kubona inyishyu, nyuma y’uko acikiye amaguru yombi mu kirombe akaba yaragombaga kuvuzwa na nyiracyo ariko imyaka yirenze ari itandandatu ntacyo aramufasha.
Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bugiye kumwegera bukamufasha gukurikirana ikibazo cye kandi bwizeye ko kizacyemuka.
Mu kwezi gushize nibwo Radio TV10 yakoze inkuru isabira ubuvugizi uwitwa Maniragaba Prince utuye mu murengo wa Kimironko akagari ka Zindiro ahazwi nko kwa Mushimire wahuye n’impanuka agwirwa n’amabuye agacikiramo amaguru yose ubwo yari mu kirombe cy’uwitwa Nsanzimana Phillipe, ikiguzi cy’ubuvuzi bwahawe uyu Maniragaba Prince cyagombaga gutangwa n’uyu nyiri iki kirombe ariko ngo kuva icyo gihe ntiyongeye kumwikoza dore ko imyaka yirenze ari itandatu nta no kumuvugisha nk’uko abivuga.
“Mu 2015 nakoze impanuka ubwo twacukuraga amabuye ariko nyiri kirombe yagombaga kumfasha nk’uko byari mu masezerano y’akazi ariko kuva icyo gihe….uyu mugabo ndamuhamagara ntafate telefoni, turahura akanyirengagiza mbese byaranyobeye ubu ubuzima bwarancanze. Kurya bisaba kujya gusabiriza, noneho ubu inzara iranuma”
Maniragaba Prince yagwiriwe n’ikirombe acika amaguru yombi
Twagerageje kuvugisha uyu Nsanzimana incuro nyinshi ngo tumubaze icyo atekereza kuri uyu Maniragaba ariko ntitwigeze tumubona dore ko nta na rimwe yigeze afata telefoni. Ibi byatumye twongera kuvugisha ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kimironko nabwo tutari twanawubonye ubwo twakoraga inkuru bwa mbere akaba ariho uyu Maniragaba atuye.
Kuri ubu ubuyobozi bw’uyu murenge bwadusubije ko bugiye kumufasha gukurikirana ikibazo cye kandi bwizeye ko kizacyemuka, gusa hagati aho nk’umuturage wabo bamusabye kwegera ubuyobozi b’umurenge bukamuha ubufasha bw’ibanze.
Umuhoza Rwabukumba Mado, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko amugira inama yo kugana inkiko.
“Mu by’ukuri icyo kibazo ntacyo twari tuzi gusa ubwo tukimenye tugiye kugikurikirana. Hagati aho ariko niba yarirengagijwe n’uwagombaga kumufasha kandi biri mu masezerano akwiye kugana inkiko, we azatwegere tumufashe kandi nizeye ko ikibazo cye tuzagiha umurongo”
Maniragaba Prince akeneye ubutabera agafashwa n’uwari umukoresha we ataramugara
Maniragaba Prince avuga ko yahuye n’iyi mpanuka mu ubwo yari afite imyaka 19 none kuri ubu afite 25 ni ukuvuga ko kuri amaze imyaka itandatu yirengagizwa n’uwakagombye kumufasha.
Maniragaba avuga ko imibereho ye ihagaze nabi bitewe n’uko yari atunzwe no gusabiriza ku muhanda aho yabashaga kubonamo icyo kurya n’amafaranga yo kwishyura inzu, none kuri ubu aho leta yaciriye umuco wo gusabiriza imibereho ye yasubiye irudubi.
Inkuru ya: Olivier TUYISENGE/RadioTV10 Rwanda