• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Arsenal yatangiye gutekereza uburyo yakwikura mu ihurizo ry’umunyezamu rishobora kuvuka

radiotv10by radiotv10
14/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Arsenal yatangiye gutekereza uburyo yakwikura mu ihurizo ry’umunyezamu rishobora kuvuka
Share on FacebookShare on Twitter

Arsenal iherutse gutiza ikipe ya Real Valladolid Umunyezamu Karl Hein, wari Umunyezamu wayo wa gatatu, irifuza kuzana Joan Garcia, Umunyezamu ukinira Espanyol, nyuma yuko yatangiye kwikanga ko n’umunyezamu wa kabiri yayivamo.

Kwifuza kugura uyu munezamu w’Umunya-Espagne ukinira ikipe ya Espanyol iri muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne, La Liga, bibaye nyuma y’uko iyi kipe ya Arsenal ishobora kwisanga itakaje Umunyezamu wayo wa kabiri, Umwongereza Aaron Ramsdale, ukomeje kwifuzwa cyane n’ikipe ya Ajax Amsterdam, yo mu Buholandi.

Ubusanzwe Umunyezamu wa Arsenal wa mbere ni David Raya, Umunya-Espagne wayigezemo ibanje kumutira mu ikipe ya Brentford muri Kanama umwaka ushize wa 2023.

Icyo gihe bari bamutanzeho miliyoni 3 Pounds, ariko bumvikana ko Arsenal igomba kumugura nyuma y’umwaka w’imikino wa 2023-2024, yongeyeho izindi miliyoni 27 Pounds, ari na ko byaje kugenda koko ku ya 04 Nyakanga 2024, bityo David Raya ayisinyamo amasezerano y’igihe kirekire.

Ibi ni byo biri gutuma Aaron Ramsdale, nk’umunyezamu wayo wa kabiri, abona ko bigoye kubona umwanya mu izamu ry’ikipe ya Arsenal, bityo akaba ashaka kurisohokamo, aho Ajax Amsterdam iri kumwifuza, dore ko iyi kipe yo mu Buholandi yamugeretse amafaranga, ariko Arsenal ikayatera utwatsi.

Gusa, ngo iyi kipe yo mu Buholandi yiteguye kumugereka andi mafaranga, ikareba ko yamuvana muri Arsenal, nk’uko Umunyamakuru wa The Athletic witwa David Ornstein abitangaza.

Uyu munyezamu wa Arsenal, Aaron Ramsdale, si Ajax Amsterdam yonyine imwifuza, kuko hari n’andi makipe yo muri Shampiyona y’u Bwongereza, amushaka, arimo Southampton na Newcastle United.

Ibi biri gutuma Arsenal ijya ku gitutu cyo gushaka undi munyezamu ushobora gusimbura Aaron Ramsdale mu gihe yaba agiye, aho ubu bivugwa ko yifuza kuzana Joan Garcia w’imyaka 23, utarakinira indi kipe n’imwe uretse Espanyol.

Kugeza ubu Ikipe ya Arsenal imaze kurekura umukinnyi umwe gusa wo mu ikipe nkuru, Emile Smith Rowe, werekeje muri Fulham atanzweho asaga miliyoni 34 Pounds, niramuka izanye Joan Garcia, araba abaye umukinnyi wa 2 baguze muri iri soko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi, nyuma y’Umutaliyani Riccardo Calafiori basinyishije bamukuye muri Bologna kuri miliyoni zisaga 45 z’Ama-Euros.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + eight =

Previous Post

Gen.Muhoozi nyuma yo kuva mu Rwanda yageneye ubutumwa Perezida Kagame na Gen.Muganga

Next Post

BREAKING: Hamenyekanye Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
BREAKING: Hamenyekanye Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite

BREAKING: Hamenyekanye Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w'Abadepite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.