Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Aryoha asubiwemo: Mu mafoto y’indobanure utabonye ongera wihere ijisho akarasisi benshi bifuzaga ko kadahumuza

radiotv10by radiotv10
05/07/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Aryoha asubiwemo: Mu mafoto y’indobanure utabonye ongera wihere ijisho akarasisi benshi bifuzaga ko kadahumuza
Share on FacebookShare on Twitter

Kimwe mu biba bitegerejwe na benshi mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora, uretse impanuro z’Umukuru w’u Rwanda, Abanyarwanda baba banategerezanyije amatsiko akarasisi k’Ingabo z’u Rwanda, aho kuri iyi nshuro kongeye kugaragaramo udushya turimo imitegurire idasanzwe, kongera no gukorwa mu Kinyarwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, u Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 30 rumaze rwibohoye, ahabaye n’ibirori mbonekarimwe, byabereye muri Sitade Amahoro nshya yari imaze iminsi itatu gusa ifunguwe ku mugaragaro.

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali no mu zindi mfuruka z’Igihugu uko ari enye, bari babukereye, aho bamwe batangiye kwerecyeza kuri Sitade ijoro ritaratandukana.

Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, buba butegerezanyijwe amatsiko na benshi nk’uko bisanzwe, nanone kandi Abanyarwanda bose, yaba ababa berecyeje ahabereye uyu muhango ndetse n’ababikurikiranira ku bitangazamakuru, baba bafitiye amatsiko akarasisi k’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kane, muri Sitade Amahoro byari ibicika ubwo Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda barangajwe imbere n’itsinda ry’ingabo rya Muzika, binjiraga muri Sitade mu karasisi kakiranywe urufaya rw’amashyi menshi n’urusaku rw’abaturage.

Ni akarasisi kongeye kugaragaramo udushya, kakozwe n’amasibo 12, y’abasirikare n’Abapolisi, bagaragarije Abanyarwanda n’amahanga ko izi nzego zidasobanya mu byo zikora.

Aka karasisi kari kayobowe na Maj Gen Frank Mutembe, katangiriye ku kwakira ibendera ry’u Rwanda mu mwanya waryo, nyuma kaza kwakira Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ubwo yageraga muri Sitade, akanabanza kugenzura uko gahagaze.

Nyuma yo kwakira abashyitsi kandi, aka karasisi kiyeretse abari muri Sitade, kayizengura yose, hacurangwa zimwe mu ndirimbo zirimo ‘Nda Ndambara’ mu bikoresho bya muzika, aho abagakoraga batambuka ntakubusanya, ubundi abari muri Sitade bakagakomera amashyi ubwo kabaga kabageze imbere, itsinda rya muzika rya gisirikare kandi ryashushanyije umubare 30 ugaragaza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

Ibendera ryinjiwe muri Sitade Amahoro
Riba ririnzwe n’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe imyitwarire y’Abasirikare
Perezida Paul Kagame ubwo yageraga muri Sitade yakiriwe n’akarasisi
Yanasuzumye uko kari gahagaze
Kari kagizwe n’amasibo 12

Akarasisi kiyerekanye
Mu buryo bonogeye ijisho

Hashushanyijwe umubare 30

Photos/Village Urugwiro, Kigali Today& Rwanda Magazine

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + fourteen =

Previous Post

Amakuru agezweho mu Bwongereza nyuma y’uko ishyaka ryari ku butegetsi ritsinzwe mu matora n’iryo bahanganye

Next Post

Rutsiro: Igisubizo bahawe ku kibazo kibabangamiye kiratanga icyizere

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Igisubizo bahawe ku kibazo kibabangamiye kiratanga icyizere

Rutsiro: Igisubizo bahawe ku kibazo kibabangamiye kiratanga icyizere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.