Kimwe mu biba bitegerejwe na benshi mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora, uretse impanuro z’Umukuru w’u Rwanda, Abanyarwanda baba banategerezanyije amatsiko akarasisi k’Ingabo z’u Rwanda, aho kuri iyi nshuro kongeye kugaragaramo udushya turimo imitegurire idasanzwe, kongera no gukorwa mu Kinyarwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, u Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 30 rumaze rwibohoye, ahabaye n’ibirori mbonekarimwe, byabereye muri Sitade Amahoro nshya yari imaze iminsi itatu gusa ifunguwe ku mugaragaro.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali no mu zindi mfuruka z’Igihugu uko ari enye, bari babukereye, aho bamwe batangiye kwerecyeza kuri Sitade ijoro ritaratandukana.
Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, buba butegerezanyijwe amatsiko na benshi nk’uko bisanzwe, nanone kandi Abanyarwanda bose, yaba ababa berecyeje ahabereye uyu muhango ndetse n’ababikurikiranira ku bitangazamakuru, baba bafitiye amatsiko akarasisi k’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kane, muri Sitade Amahoro byari ibicika ubwo Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda barangajwe imbere n’itsinda ry’ingabo rya Muzika, binjiraga muri Sitade mu karasisi kakiranywe urufaya rw’amashyi menshi n’urusaku rw’abaturage.
Ni akarasisi kongeye kugaragaramo udushya, kakozwe n’amasibo 12, y’abasirikare n’Abapolisi, bagaragarije Abanyarwanda n’amahanga ko izi nzego zidasobanya mu byo zikora.
Aka karasisi kari kayobowe na Maj Gen Frank Mutembe, katangiriye ku kwakira ibendera ry’u Rwanda mu mwanya waryo, nyuma kaza kwakira Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ubwo yageraga muri Sitade, akanabanza kugenzura uko gahagaze.
Nyuma yo kwakira abashyitsi kandi, aka karasisi kiyeretse abari muri Sitade, kayizengura yose, hacurangwa zimwe mu ndirimbo zirimo ‘Nda Ndambara’ mu bikoresho bya muzika, aho abagakoraga batambuka ntakubusanya, ubundi abari muri Sitade bakagakomera amashyi ubwo kabaga kabageze imbere, itsinda rya muzika rya gisirikare kandi ryashushanyije umubare 30 ugaragaza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Photos/Village Urugwiro, Kigali Today& Rwanda Magazine
RADIOTV10