Nyuma yo kwicarana ku meza y’ibiganiro hagati y’Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’umufatanyabikorwa wayo, Skol Brewery Limited, iyi kipe yemerewe kongera gukorera imyitozo mu Nzove, ndetse ihita iyisubukura idafite kapiteni wayo Muhire Kevin.
Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, ntiyari yakoze imyitozo ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025 kubera kutumvikana n’umufatanyabikorwa wayo Skol Brewery Limited byatumye ifunga ikibuga iyi kipe isanzwe ikoreraho imyitozo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Rayon Sports Thadée Twagirayezu yabwiye RADIOTV10 ko intandaro y’uku kutumvikana ari iyo kuba hari ibyo Skol Brewery Limited yashinjaga Rayon Sports birimo kutubahiriza amasezerano impande zombi zifitanye.
Gusa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, habaye inama yahuje Komite nyobozi ya Rayon Sports n’ubuyobozi bw’uru ruganda rwenga ibinyobwa bwari buhagarariwe n’umuyobozi mukuru Eric Gilson.
Iyi nama y’ubwiyunge yanzuye ko Rayon Sports yongera gukorera imyitozo ku kibuga yubakiwe na Skol kiri mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kanyinya mu Kagari ka Nzove.
Imyitozo yasubukuwe, yayobowe n’umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho, yitabirwa n’abakinnyi barimo Roger Kanamugire wari umaze ibyumweru bibiri adakina kubera imvune.
Gusa Kapiteni w’iyi kipe Kevin Muhire we ntiyari kumwe na bagenzi be kuko yahawe icyumweru cyo kwivuza imvune yo mu itako yagiriye mu mukino w’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yatsinzemo Rutsiro FC ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.
Rayon Sports irahaguruka i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, ijye mu Karere ka Huye aho izakorera imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, Saa 17h00 kuri Stade Huye.



Roben NGABO
RADIOTV10