Monday, April 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Azwiho kwiyoroshya no gukunda bose nta vangura: Ibyibukirwa ku Mwamikazi Rosalie Gicanda wishwe tariki nk’iyi mu 1994

radiotv10by radiotv10
20/04/2026
in MU RWANDA
0
Azwiho kwiyoroshya no gukunda bose nta vangura: Ibyibukirwa ku Mwamikazi Rosalie Gicanda wishwe tariki nk’iyi mu 1994
Share on FacebookShare on Twitter

Imyaka 32 irashize Rosalie Gicanda wabaye Umwamukazi wa nyuma w’u Rwanda yitabye Imana azize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mirage itazibagirana yasigiye abamuzi n’abandi bose, Gicanda azwiho kwiyoroshya, ubugiraneza, no gukunda abantu bose atavanguye.

U Rwanda ndetse n’Isi yose, biri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye abakomeye n’aboroheje, abakambwe n’ibisekeramwanzi, abagore batwite n’abonsa, Rwanda rw’ubwo na Rwanda rw’ejo, ndetse yanatwaye n’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Gicanda Rosalie.

Ku itariki nk’iyi ya 20 Mata mu 1994, ni wo wabaye iherezo ry’ubuzima bwa Gicanda wari wararongowe n’Umwami Mutara III Rudahigwa, Intwari y’Imena mu Ntwari z’u Rwanda.

Ni intwari yari yarashatse iyindi kuko abari bazi Gicanda n’ababanye na we bahamya ko yari umwe muri ba bantu Abanyarwanda bakunda kuvuga ngo baboneka hacye.

Gicanda wibukwa ku wa 20 Mata, yabayeho ubuzima bwe ari umuntu wiyoroshya, wubaha bose atarobanuye ndetse ufite ubupfura bitijanwa.

Umwamikazi Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928, nyuma muri Mutarama 1942 aza gushakana n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, watanze ku wa 25 Nyakanga 1959.

Mu 1961 ubwo hari inkubiri yo gushaka kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe; Gregoire Kayibanda, yirukanye mu Rukari Umwamikazi Rosalie Gicanda, mu kuzimanganya burundu Ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.

Yagiye gutura mu Mujyi wa Butare (ubu ni mu Karere ka Huye), ari naho abahoze ari abasirikare ba Habyarimana hamwe n’Interahamwe bamusanze bakamwica ku ku wa 20 Mata 1994.

Urupfu rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda

Icyo gihe muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, Gicanda nubwo yari mu gihugu, yabayeho nta gaciro afite nk’uwahoze mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Gicanda wari umuyoboke ukomeye wa Kiliziya Gatolika, yabayeho mu buzima bworoheje mu Mujyi wa Huye, abana n’umubyeyi we n’abandi bagore bake bamufashaga mu mirimo itandukanye.

Ubwo Jenoside yatangiraga, Umwamikazi Gicanda yagiye yishingikiriza Jean Baptiste Habyarimana wari Perefe wa Butare, warwanyije cyane umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Tariki 17 Mata, Perefe Habyarimana yatawe muri yombi, nyuma aza kwicwa. Umwamikazi Rosalie Gicanda yatangiye guterwa ubwoba ko agiye kwicwa n’umuryango we.

Umwamikazi Gicanda wari ufite imyaka 66 yasabye Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri wa Komini ya Ngoma i Butare kumurinda, undi arabyanga.

Tariki 20 Mata ahagana Saa Tanu z’amanywa, abasirikare bayobowe na Lt Pierre Bizimana binjiye mu rugo rw’umwamikazi Gicanda ku mabwiriza yari yatanzwe na Capt Ildephonse Nizeyimana wari umuyobozi ushinzwe ubutasi n’ibikorwa mu ishuri rikuru rya gisirikare, ESO ubwo Jenoside yakorwaga.

Abo basirikare bamaze kwinjira mu rugo rw’umwamikazi, baramufashe we n’abandi bagore batandatu babanaga barabatwara. Muri urwo rugo hasigaye umubyeyi wa Gicanda wari ufite imyaka 80 n’undi mukobwa wo kumwitaho.

Abasirikare bafashe Gicanda n’abo bari bafatanywe bajyana inyuma y’ingoro y’inzu ndangamurage y’u Rwanda barabarasa, barapfa.

Ku gicamunsi abasirikare bagarutse mu rugo rwa Gicanda gusahura, hashize iminsi ibiri baragaruka bica umubyeyi we.

Hari umupadiri wasabye ko umubiri wa Gicanda washyingurwa mu cyubahiro, burugumesitiri Kanyabashi yohereza abagororwa bo kuwujyana bawushyingura hafi y’urugo rwe.

Urwibutso rwa Perezida Kagame

Mu buhamya Perezida Kagame yatanze mu 2017 avuga ku mateka y’ubuto bwe kuva afite imyaka ine y’amavuko ubwo yatangiraga ubuzima bw’ubuhunzi, yashimiye na Gicanda nk’umwe mu bamufashije akabasha kurokoka.

Ubwo buhamya bugaragara mu nimero 2944 ya Jeune Afrique yasohotse ku wa 11 Kamena 2017, yiswe amabanga y’ubuto [Secrets de Jeunesse] bw’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame, Ali Bongo Ondimba, Umwami Mohammed VI wa Maroc na Alpha Condé.

Perezida Kagame yasobanuye ko mu 1961 mbere gato y’uko u Rwanda rubona ubwigenge, ubwo yari afite imyaka ine, Abahutu bari batuye ku musozi wa Tambwe bashyigikiwe n’ubuyobozi, bigabije aho umuryango we wari utuye batwika inzu zaho ndetse bagirira nabi Abatutsi. Icyo gihe umubyeyi we Asteria Rutagambwa yatangiye kumutegura ngo bahunge.

Hahise haza imodoka, umushoferi wayo ashyikiriza umubyeyi wa Perezida Kagame ibaruwa ivuga ko atumwe n’Umwamikazi Gicanda wari utuye i Nyanza mu rugendo rw’iminota nka 45 uvuye aho bo bari batuye. Rosalie Gicanda yari amusabye kubahungisha muri ibyo bihe by’amakuba.

Perezida Kagame n’abantu bari baturanye binjiye muri iyo modoka mu gihe igihiriri cy’ababahigaga cyaturukaga ku wundi musozi, gihita cyirara mu byo bari batunze.

Icyo gihe ngo basanze Umwamikazi i Nyanza, mbere y’uko bafata inzira bakerekeza mu Mutara aho naho ubwicanyi bwabasanze bakabuhungira muri Uganda.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RADIOTV10 tariki 01 Mata 2024, yavuze ko no mu gihe bari muri Uganda, yajyaga agaruka gusura u Rwanda, ndetse akajya no gusura Umwamikazi Rosalie Gicanda wari ukiba i Butare.

Ivomo: Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

APR VC yitije abakinnyi bane ba Gisagara VC, Kepler ijyana umwe: Menya imyitegure y’Amakipe y’u Rwanda

Next Post

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

Related Posts

Nyuma y’amezi abiri Kiliziya Gatulika mu Rwanda yapfushije undi Mupadiri

Nyuma y’amezi abiri Kiliziya Gatulika mu Rwanda yapfushije undi Mupadiri

by radiotv10
20/04/2026
0

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Padiri Bernard Kyoribona witabye Imana azize uburwayi, aho atabarutse hatarashira amezi...

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

by radiotv10
20/04/2026
0

Mu gihe hari abaturage bo mu murenge wa Gihombo mu kagari ka Butare bikoma mudugudu ubasaba amafaranga kugira ngo abahe...

Rusizi: Habonetse imibiri 6 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitanzweho amakuru n’uwarokotse

Rusizi: Habonetse imibiri 6 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitanzweho amakuru n’uwarokotse

by radiotv10
19/04/2026
0

Mu mudugudu wa Nyagatare mu kagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe habonetse imibiri itandatu y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi...

Uwakwirakwije amakuru y’ibihuha ko abamotari bari kwicwa yatawe muri yombi

Uwakwirakwije amakuru y’ibihuha ko abamotari bari kwicwa yatawe muri yombi

by radiotv10
18/04/2026
0

Nyuma yuko umusore anyujije ubutumwa bw'amashusho ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari gutabariza abamotari bagenzi be bo mu Karere ka...

Imwe mu ngamba zashyiriweho guhangana n’itumbagira ry’ibiciro yongeye gukanyagwa

Important things to use a bank loan for and get good returns

by radiotv10
18/04/2026
0

In today’s economy, loans from banks can be a powerful tool, not just a financial burden. When used wisely, they...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi
AMAHANGA

Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

by radiotv10
20/04/2026
0

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa Eric Semuhungu n’imikorere yabyo

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa Eric Semuhungu n’imikorere yabyo

20/04/2026
Nyuma y’amezi abiri Kiliziya Gatulika mu Rwanda yapfushije undi Mupadiri

Nyuma y’amezi abiri Kiliziya Gatulika mu Rwanda yapfushije undi Mupadiri

20/04/2026
Imirwano muri Congo ikomeje guhindura isura nubwo hasinywe amasezerano

Imirwano muri Congo ikomeje guhindura isura nubwo hasinywe amasezerano

20/04/2026
Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

20/04/2026
Azwiho kwiyoroshya no gukunda bose nta vangura: Ibyibukirwa ku Mwamikazi Rosalie Gicanda wishwe tariki nk’iyi mu 1994

Azwiho kwiyoroshya no gukunda bose nta vangura: Ibyibukirwa ku Mwamikazi Rosalie Gicanda wishwe tariki nk’iyi mu 1994

20/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hasakaye ifoto y’Umusirikare wa Israel amenagura ishusho ya Yezu akoresheje kinubi

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa Eric Semuhungu n’imikorere yabyo

Nyuma y’amezi abiri Kiliziya Gatulika mu Rwanda yapfushije undi Mupadiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.