Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

B.Melodie wataramiye Abarundi afunguwe yaririmbye yambaye ibisa n’impuzankano y’abagororwa b’i Burundi (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
05/09/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
1
B.Melodie wataramiye Abarundi afunguwe yaririmbye yambaye ibisa n’impuzankano y’abagororwa b’i Burundi (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gitaramo cya nyuma yakoreye i Burundi, umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie wataramiye Abarundi afunguwe, yaje ku rubyiniro yambaye imyambaro y’ibara ry’impuzankano z’imfungwa n’abagororwa b’i Burundi.

Uyu muhanzi wataramiye Abarundi mu gitaramo cya mbere ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 cyabereye kuri Zion Beach, yaje ku rubyiniro nyuma y’amasaha macye afunguwe dore ko yatawe muri yombi ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ubwo yari akigera mu Burundi.

Uyu muhanzi wari watawe muri yombi akurikiranyweho ubutekamutwe, akarekurwa abanje gutanga amafaranga yaciwe, ubwo yazaga ku rubyiniro yiteguye gutaramira Abarundi, yagize ati “Noneho rero, ntakibuza Impala gucuranga.”

Iki gitaramo cya mbere, cyaritabiriwe bishyira cyera, ndetse ateguza abakunzi be ko bizaba ikirenga mu gitaramo cya kabiri cyagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022.

Gusa iki gitaramo cyaje kwimurwa umunsi ndetse n’aho cyagombaga kubera, kiza kuba kuri iki Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022 kibera nubundi ahabereye icya mbere.

Muri iki gitaramo na cyo kitabiriwe n’abatari bacye, Bruce Melodie yaje ku rubyiniro yambaye imyenda y’ibara ry’icyatsi risa neza neza n’iry’imyenda isanzwe yambarwa n’imfungwa n’abagororwa bo mu Burundi.

Uyu muhanzi nyarwanda, wabanje gufungirwa mu Burundi, mbere yuko akora iki gitaramo cya kabiri, yari yagaragaje ko nubwo yahuye n’iri sanganya ariko ntacyamubuza gukomeza kwiyumvamo Igihugu cy’u Burundi.

Mu magambo ye, Bruce Melodie yavuze ko u Rwanda n’u Burundi, ari abavandimwe, ati “Kuba nagiranye ikibazo n’Umurundi umwe ntibivuze ko ngomba kwanga u Burundi n’Abarundi bose, mu Burundi ni mu rugo, n’undi munsi nzagaruka kuko nkunda u Burundi nk’uko bakunda ibikorwa byanjye.”

Uyu muhanzi usanzwe ari no mu bakunzwe mu Rwanda, muri iki gitaramo cya kabiri mu Burundi, yakoze mu muhogo, aririmbira Abarundi, baranyurwa, bataha banezerewe.

Bruce Melodie yaje yambaye imyenda isa n’impuzankano y’imfungwa z’i Burundi

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndayambaje viateur says:
    3 years ago

    Songs mberee

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − eleven =

Previous Post

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Sauti Sol yatunguranyemo ikaririmba indirimbo imugarukaho

Next Post

Ngoma: Yaguze ibisuguti bya 1000 yishyura amafaranga y’amiganano bamusatse bamusangana 246.000Frw

Related Posts

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo z’Imana, Ishimwe Joshua yifurije isabukuru nziza umugore we, akoresheje amagambo aryohereye, amwibutsa ko urukundo amukunda ari ntagereranywa. Josh...

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Yaguze ibisuguti bya 1000 yishyura amafaranga y’amiganano bamusatse bamusangana 246.000Frw

Ngoma: Yaguze ibisuguti bya 1000 yishyura amafaranga y’amiganano bamusatse bamusangana 246.000Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.