Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini iwumisha, bagasaba kuyigurirwa kandi ko na bo biteguye gutanga umusanzu wabo.
Iyo ugeze mu nkengero z’igishanga cya Cyunuzi mu Karere ka Kirehe n’Akarere ka Ngoma, usanga abahinzi b’umuceri baranika abandi na bo baranura. Abaganiriye na RADIOTV10 bo muri Zone ya 3 mu Kagari ka Gitaraga mu Murenge wa Murama wo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko kugira ngo umusaruro wabo ugire ibipimo bituma bawugurisha wujuje ubuziranenge bitaborohera.
Aba bahinzi bahuriza ku kuba bemera uruhare rwabo ariko bakunganirwa n’ubuyobozi kubona imashini yumisha umuceri, bidasabye kwanika bya hato na hato.
Uwitwa Musabyimana Yasson yagize ati “Igihe turi gusarura turanika; igihe nk’iki cy’imvura yagwa, tugasa n’abahatakariza umusaruro. Abenshi birahamera tugahomba; kugira ngo uzagere ku kigero cyo kuma, ugasanga umuntu atakaje nk’ibiro nka mirongo itanu. Nk’uwaduha imashini yazajya itwanikira tutiriwe tuvunika tugasarura, wagera ku mbuga twamara kugusarura bakawujyana byadufasha. Baduteranya nk’abanyamuryango bakatubwira uruhare twashyiraho, twarutanga.”
Mukanizeyimana Vestine na we yagize ati “Nk’ubu kuva nsaruye nanitse kane, ariko ntabwo uruma no kumera; imvura yawunyagiye. Imashini ibonetse twagosora ntibarinde kutugaraguz’ agati ngo ntiwumye, umena hasi wadotse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye RADIOTV10 ko ikibazo bakizi kandi bari gukorana n’uruganda rutunganya umuceri kugira ngo aba bahinzi babone iyo mashini.
Ati “Turimo gukorana atari na koperative COPRICY gusa, ahubwo n’amakoperative yose ahinga igishanga cya Cyunuzi n’uruganda bamwe bafitemo imigabane, ngo haboneke dryer (imashini yumisha) yabafasha bose. Umushinga urimo urakorwa kugira ngo turebe aho ubushobozi bushobora guturuka; hari n’ubwo bushobora guturuka muri gahunda ya nkunganire, ariko tunareba amakoperative ubwawo yishyize hamwe afashijwe n’uruganda rwa Kirehe Rice yaboneka. Kuko icyo kibazo turakizi, turizera neza ko umwaka wa 2026 iyo mashini yaboneka.”
Igishanga cya Cyunuzi gihuriweho n’abaturage bo mu Turere twa Ngoma na Kirehe bibumbiye muri koperative. Icyakora, kubona imashini yumisha umusaruro wabo byatuma barushaho kugira ubwiza bw’umuceri ndetse n’ubwinshi bwawo batanga ku makoperative bagurishaho, kuko ngo iyo urengeje ibipimo bya 14 barahombera.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10








