Abacururiza mu Isoko rya Nzige riherereye mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka ibiri bataka ikibazo cyo kuba badafite amashanyarazi muri iri soko, bituma abajura babahoza ku nkeke, ndetse ntibabone n’uko bacuruza mu masaha y’umugoroba kandi ari bwo haboneka abakiliya.
Umunyamakuru wa RADIOTV10, yageze muri iri soko, abacuruzi biganjemo abacuruza imboga n’imbuto bamwakiriza iki kibazo, bavuga ko nubwo bubakiwe isoko ariko hari ikirengagijwe.
Mukarusine Annonciathe avuga ko batahwemye gusaba guhabwa umuriro w’amashanyarari muri iri soko, ariko ko gutaka kwabo kwirengagijwe.
Ati “Tuba dushaka gucuruza mu masaha y’umugoroba, abaturage b’inaha baza kugura mu masaha y’umugoroba, ni bwo baza, ukabona turi mu butoroshi.”
Uwambajimana Elvine na we yagize ati “Abantu ba hano mu cyaro bava guhinga nimugoroba bakabona udufaranga ukabona ni bwo baje guhaha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige, Niyomwungeri Richard yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo kizwi ariko ko hari gushakishwa uburyo cyakemuka ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa.
Ati “Barakitubwiye n’Akarere kari kavuze ko bazabishyira mu ngengo y’imari ivuguruye. Twari twagerageje no gushaka abandi bafatanyabikorwa ba EPR, twari twamuhaye ubwo busabe kandi bari batubwiye ko bagiye kubyigaho ku buryo icyizere tugifite.”
Uyu muyobozi avuga ko hari icyizere ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira iki kibazo cyarabaye amateka, kuko hari ubushake buhagije bwo kugishakira umuti.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10