Bamwe mu bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, n’abawugendamo bavuga ko nyuma y’igihe kinini bataka ikibazo cy’umutekano mucye baterwa n’insoresore zinywa inzoga z’inkorano kimwe n’abiyise ‘Impamarugamba’ ariko ubuyobozi ntibugikemure, biyemeje kwirindira umutekano, ku buryo basigaye bagendana inkoni aho bagiye hose.
Aba baturage bo mu Murenge wa Jenda no mu Mirenge bihana imbibi, bavuga ko bahangayikishijwe n’izi nsoresore nyuma yuko bagaragaje ikibazo cy’umutekano mucye igihe kirekire ariko ubuyobozi ntibugikemure mu buryo burambye.
Bavugamenshi Vincent avuga ko hari n’umuturage baherutse gutema, akaboko kagacika, ku buryo iki kibazo kimaze gufata indi ntera.
Ati “Nageze ku muhanda barambwira bati ‘aha hari umuntu batemye’ bati ‘ugende neza nawe batagutema ‘banyereka aho bamutemeye nsanga hari akarindirindi, akaboko batemye kasigaye hasi.”
Abaturiye umuhanda, bo bavuga ko buri gihe bumva induru z’abahohoterwa n’aba bateza umutekano mucye, ku buryo kugenda mu masaha y’ijoro aba ari ukwigerezayo.
Undi ati “Nkanjye uturiye umuhanda buri gihe ni ukumva umuntu aratatse kandi njye sinasohoka ndi umukecuru, ubwo baramuniga bakamwambura bakikura.”
Gusa bamwe bafashe icyemezo cyo kujya birwanaho, kuko mu bice bitandukanye muri uyu Murenge wa Jenda, hagaragara abantu benshi bagenda bitwaje inkoni, bakavuga ko ari iyo baba bitwaje ngo babashe guhangana n’izi nsoresore.
Nsabimana Theoneste ati “Kubera ko hari igihe uhura n’ayo mabandi akagutangira, witwaza inkoni kugira ngo wirwaneho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Niyonsenga Jeanne d’Arc avuga ko ubuyobozi bwahagurukiye iki kibazo cy’abateza umutekano mucye.
Yagize ati “Izo nsoresore turazifata tukazishyikiriza inzego zibishinzwe ariko hari abaza barahindutse n’abaza batarahindutse, gusa icyo twakwizeza abaturage ni uko batagomba guhahamuka ngo bumve ko umutekano ntawuhari kuko urahari mu Murenge wa Jenda.”
Ni mu gihe abaturage bakagaragaza ko bahangayikishijwe n’uko abakora ibi bikorwa bibi bamara kujyanwa bagatungurwa n’uko batashye batabihaniwe bityo bagakomeza kubakorera urugomo.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10