Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, bavuga ko igishanga bari basanzwe bakuramo amaramuko cyahawe umushoramari akagihingamo ibitabafitiye akamaro, none ngo inzara irabarembeje.
Aba baturage bari basanzwe bahinga igishanga kiri mu rugabano rw’Utugari twa Nyagasenyi na Nyakagezi, bavuga ko bagihingagamo ibijumba, n’ibindi bihingwa ngandurarugo, bakarya bagasagurira n’amasoko.
Ubu barataka inzara n’ubukene bavuga ko baterwa no kuba barambuwe iki gishanga kigahabwa umushororamari kugira ngo ajye agihingamo ibyatsi birimo nyiramunuka bimufasha gukoramo amavuta yo kwisiga.
Habakurama Jean Pierre ati “Mbere twagihingagamo ibijumba, ibigori, ibirayi n’ibindi, ariko kugeza ubu kiri mu maboko y’ubuyobozi tutamenya ngo ni umushoramari wajemo ibyo ahingamo bijya hanze ntakintu bitumariye nk’abaturage b’inaha.”
Uyu muturage akomeza agira ati “Ubu turashonje, kugira ngo umuntu abone n’imbuto y’umugozi w’ibijumba ni ukujya kuwushaka muri Ngoma.”
Ngabonziza Faustin avuga ko nta nyungu bakibona kuri ubu butaka bwari busanzwe bubafatiye runini.
Ati “Abantu bose ntibabona akazi ahangaha. Muzatubarize muti ese abaturage b’aha kugira ngo bagire inyungu kuri ubu butaka kuko babuturiye bose babunonamo akazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko bagiye kureba icyakorerwa aba baturage ariko ko iki gishanga kiri kubyazwa umusaruro ku nyungu rusange.
Ati “Imirimo ikorerwamo ni uruganda rukora amavuta ajyanwa hanze y’Igihugu, kandi rufitiye akamaro igihugu. Ariko icyo tugiye gukora ni ugukurikirana turebe ese abaturage, nibyo koko, niba ntahandi bafite ubwo nabyo turabireba tubishakire uburyo.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10