Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro bahoze ari abayoboke b’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7, babujije abana babo kujya ku ishuri ngo baziga bageze mu Ijuru kuko ngo mu mashuri yo ku Isi barya ibiryo byo kwa satani.
Akoresheje ingingo y’Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda, Rukerikibaye Dawidi, umwe muri abo babyeyi badakozwa ibyo kohereza abana ku ishuri kubera imyemerere ye, avuga ko ari ukwishyira ukizana ndetse yiyama umunyamakuru gufata amajwi n’amafoto.
Ati “Mu Itegeko Nshinga twatoye, ntihabayeho kuvuga ngo umuntu yishyire yizane…”
Uyu mugabo nyuma yo gukeka ko umunyamakuru ari kumufata amajwi yafashe umwanzuro wo kumusobanurira ukwizera kwe yikingiranye mu nzu ndetse ashimangira ko ariwe wigisha abana be kuko ngo ariryo shuri ry’ukuri.
Uyu mubyeyi yageze aho abwira umunyamakuru ko abana babo biga, ariko ko bafite imyigire yabo yihariye, kandi ko batigishwa n’abarimu bigisha abandi bose.
Ati “Abana bacu bariga biga gusoma, biga iby’ubwenge n’iby’umwuka […] kwigana n’abandi bwo, dusoma ngo ishuri rya mbere ni ishuri rya kirisito.”
Ni ingingo bamwe mu baturanyi babo banenga, bakavuga ko
Sure mu murenge wa Mushubati aho atuye bamaganira kure bakavuga ko aba babyeyi bihaye kwigisha abana babo, batabifitiye ubushobozi.
Umwe ati “N’iyo turi nko mu kabari tukaganira na bagenzi bacu tukajya inama, turavuga ngo iki kintu ariko nticyari gikwiye.”
Tuyisenge Camille, Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire n’imico GS Sure yigagaho bamwe muri aba bana, avuga ko bagerageje kuganiriza bamwe muri abo babyeyi umwaka ushize wa 2023 ariko ngo bamwe banze kuva ku izima.
Ati “Umwe yarabyumvise ndetse abana yemera kubarekura nubwo bigoranye kugira icyo abagenera wenda dushyiramo imbaraga zacu nk’ikigo dufatanyije n’abarezi dukorana, abandi bo ntabwo bari babyumva barakinangiye.”
Bamwe mu bana bagaruwe ku ishuri n’iki kigo, batekerereje umunyamakuru ibyo bari babwiwe n’ababyeyi babo kugira ngo bahagarike ishuri.
Umwe ati “Ngo tuzigishwa n’abamalayika, inaha ngo tuzajya twigishwa n’ababyeyi bacu, ngo mbere yo kujya ku ishuri ngo tuzabanze ngo dusenge Imana kandi ngo ibiryo barya hano ngo bituruka kwa satani, bo barya ibijumba ngo nta n’ubwo barya imyumbati n’ibishyimbo.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal yabwiye RADIOTV10 ko iby’iki kibazo batari babizi.
Yagize ati “Ubwo niba hari aho wabibonye turabikurikirana turebe ikibazo bafite tubabwira ko abana bagomba kujya kwiga kuko ari bo Rwanda rw’ejo.”
INKURU MU MASHUSHO
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10