Abakuriye dipolomasi y’u Rwanda n’iya DRCongo bagaragaye i Roma basa nk’abaganira bamwenyura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula; bahuriye mu nama yabereye i Roma mu Butaliyani, bagaragara basa nk’abaganira ndetse bamwenyura.

Dr Vincent Biruta na Christophe Lutundula Apala Pen’Apala, bitabiriye inama yatumiwemo Abakuru b’Ibihugu naza Guverinoma, y’imikoranire hagati y’u Butaliyani n’Umugabane wa Afurika.

Izindi Nkuru

Ni mu gihe Umugabane w’u Burayi uvuga ko wiyemeje gufasha Afurika guhangana n’ibibazo by’umutekano kuko ngo bidindiza iterambere ryayo.

Abayobozi mu nzego nkuru za Leta baturutse muri Afurika, yabanje kunyura imbere ya Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Georigia Meloni, akabasuhuza ubundi bakifotoza, bagakomereza mu cyumba cy’inama.

Ni icyumba cyagaragayemo abakuru ba diplomasi boherejwe n’Abakuru b’Ibihugu byabo, ngo babahagararire muri iyi nama, aho iyi nama yanitabiriywe n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga itera inkunga inzego zitandukanye.

Aha kandi hanafatiwe ifoto y’abantu bose bitabiriye iki gikorwa. Muri uwo mwanya ni bwo hagaragaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala.

Aba bakuri ba Dipolomasi y’Ibihugu by’ibituranyi bimaze iminsi bifitanye ibibazo, bagaragaye bahagaze ku murongo umwe ariko hagati yabo harimo umuntu ubatandukanya, icyakora bacishamo bakamurenza amaso bakaganira, bacyeye mu maso, bakamwenyura.

Icyakora ibyo biganiro byarangiranye n’umwanya w’ifoto, Dr Vincent Biruta na Christophe Lutundula buri umwe yahise afata icyerekezo cye.

Muri Iyi nama ya mbere yahuje Abakuru ba Diplomasi z’Ibihugu byombi muri uyu mwaka wa 2024; Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Azali Assoumani unayobora Ibirwa bya Comores; yavuze ko U Butaliyani bukomeje gufasha umuryango ayobora guhangana n’ibibazo by’ingutu birimo n’umutekano.

Icyo gihe yagize ati “Nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe; ndashima ko u Butaliyani ko bufasha umuryango wacu mu guhangana n’ibibazo bidukomereye birimo ibishingiye uri politike, ubukungu n’umutekano.”

Charles Michel uyobora Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yavuze ko iyi ngingo na bo bagomba kurushaho kuyitaho kuko iri mu byo na bo bashyize imbere.

Na we yagize ati “Ibyo Afurika ishyize imbere natwe ni byo bituraje ishinga. Amahoro n’umuteno tugomba gushaka uburyo bwo kurushaho kubishyigikira. Twizeye ko tuzafatanya mu bwubahane kugira ngo tubashe gukemura iki kibazo cy’amahoro n’umutekano; kubera ko twese kitureba.”

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru