Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bakuye abana mu mashuri ngo baziga mu Ijuru kuko ayo ku Isi bayavumbuyeho inenge

radiotv10by radiotv10
30/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bakuye abana mu mashuri ngo baziga mu Ijuru kuko ayo ku Isi bayavumbuyeho inenge
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro bahoze ari abayoboke b’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7, babujije abana babo  kujya ku ishuri ngo baziga bageze mu Ijuru kuko ngo mu mashuri yo ku Isi barya ibiryo byo kwa satani.

Akoresheje ingingo y’Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda, Rukerikibaye Dawidi, umwe muri abo babyeyi badakozwa ibyo kohereza abana ku ishuri kubera imyemerere ye, avuga ko ari ukwishyira ukizana ndetse yiyama umunyamakuru gufata amajwi n’amafoto.

Ati “Mu Itegeko Nshinga twatoye, ntihabayeho kuvuga ngo umuntu yishyire yizane…”

Uyu mugabo nyuma yo gukeka ko umunyamakuru ari kumufata amajwi yafashe umwanzuro wo kumusobanurira ukwizera kwe yikingiranye mu nzu ndetse ashimangira ko ariwe wigisha abana be kuko ngo ariryo shuri ry’ukuri.

Uyu mubyeyi yageze aho abwira umunyamakuru ko abana babo biga, ariko ko bafite imyigire yabo yihariye, kandi ko batigishwa n’abarimu bigisha abandi bose.

Ati “Abana bacu bariga biga gusoma, biga iby’ubwenge n’iby’umwuka […] kwigana n’abandi bwo, dusoma ngo ishuri rya mbere ni ishuri rya kirisito.”

Ni ingingo bamwe mu baturanyi babo banenga, bakavuga ko

Sure mu murenge wa Mushubati aho atuye bamaganira kure bakavuga ko aba babyeyi bihaye kwigisha abana babo, batabifitiye ubushobozi.

Umwe ati “N’iyo turi nko mu kabari tukaganira na bagenzi bacu tukajya inama, turavuga ngo iki kintu ariko nticyari gikwiye.”

Tuyisenge Camille, Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire n’imico GS Sure yigagaho bamwe muri aba bana, avuga ko bagerageje kuganiriza bamwe muri abo babyeyi umwaka ushize wa 2023 ariko ngo bamwe banze kuva ku izima.

Ati “Umwe yarabyumvise ndetse abana yemera kubarekura nubwo bigoranye kugira icyo abagenera wenda dushyiramo imbaraga zacu nk’ikigo dufatanyije n’abarezi dukorana, abandi bo ntabwo bari babyumva barakinangiye.”

Bamwe mu bana bagaruwe ku ishuri n’iki kigo, batekerereje umunyamakuru ibyo bari babwiwe n’ababyeyi babo kugira ngo bahagarike ishuri.

Umwe ati “Ngo tuzigishwa n’abamalayika, inaha ngo tuzajya twigishwa n’ababyeyi bacu, ngo mbere yo kujya ku ishuri ngo tuzabanze ngo dusenge Imana kandi ngo ibiryo barya hano ngo bituruka kwa satani, bo barya ibijumba ngo nta n’ubwo barya imyumbati n’ibishyimbo.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal yabwiye RADIOTV10 ko iby’iki kibazo batari babizi.

Yagize ati “Ubwo niba hari aho wabibonye turabikurikirana turebe ikibazo bafite tubabwira ko abana bagomba kujya kwiga kuko ari bo Rwanda rw’ejo.”

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 6 =

Previous Post

Abakuriye dipolomasi y’u Rwanda n’iya DRCongo bagaragaye i Roma basa nk’abaganira bamwenyura

Next Post

Perezida Kagame yakiriye Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Perezida Kagame yakiriye Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.