BAL 2022:  Imbere y’Abanyarwanda ndetse na Perezida REG BBC yaviriyemo muri ¼

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

REG Basketball Club yari ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa rya Basketball Africa League, BAL, yasezerewe na FAP yo muri Cameroun muri 1/4 cy’irangiza iyitsinze amanota 66-63.

Uyu mukino wakurikiwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame  ari kumwe n’Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall,  Ujiri Masai,Umuyobozi  w’ikipe ya Toronto Raptors n’abandi batandukanye  baturutse muri NBA Africa.

Izindi Nkuru

Ku ikubitiro umukino ugitangira, byahise bigaragara ko REG BBC itari yiteguye gukura mu nzira FAP.

Agace ka mbere karangiye FAP itsinze REG BBC amanota 23-17.

Nshobozwabyosenumukiza wagowe n’umukino

Karangiye umukinnyi wa REG BBC watsinze amanota menshi ari  Cleveland Joseph Thomas Jr watsinze amanota 12 akurikirwa na mugenzi we wo muri FAP witwa  Almeida Joel  watsinze amanota  arindwi.

Mu gihe ibintu byari bikomeye, umukinnyi wa REG BBC witwa Adonis Filler yavunitse asimbuzwa  Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson.

Nyuma y’igihe gito Filler yaje gusubira mu kibuga.

Iminota y’agace ka kabiri yabaye mibi kurusha indi kuko wa mukinnyi wa REG wari watsinze amanota menshi mu gace kabanje, nta rimwe yatsinze muri aka!

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye FAP iri imbere n’amanota 36-31.

Babatsinze k’uburyo hagiyemo ikinyuranyo cy’amanota 12 yose. Aya ni amanota menshi muri Basketball. Karangiye FAP ifite amanota 52 ku manota 40 ya REG BBC.

Icyakora abakinnyi b’imena ba REG  BBC bagerageje kuyizanzamura ariko nabyo biba nka wa mugani ngo ntawe uhomera iyonkeje kuko bagabanyije ikinyuranyo cy’amanota ariko ntibayamaramo ngo batsinde n’andi.

Abo bakinnyi bakomeye muri iyi kipe ni  Gasana Kenneth, Ndizeye Dieudonné, Kaje Elie na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson  bagabanyije amanota ava kuri 13 agera kuri arindwi ni ukuvuga amanota 55-49.

Mu gace ka kane, abakinnyi barimo Shyaka Olivier na Gasana Kenneth bakinnye bashaka gutera amanota atatu ndetse babigeraho kugeza aho REG BBC yagize amanota 54 kuri 57 ya FAP.

Deshaun Morman w’ikipe  des Forces armées camerounaises (FAP) niwe wabaye umukinnyi mwiza, uwo bita MVP.

Mu mukino utaha FAP izahura n’ikipe yo muri Angola le Petro de Luanda ukazaba ari umukino wa kimwe cya kabiri. Uzakinwa ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022.

Indi mikino ya ¼ iteganyijwe

Kuri iki Cyumweru taliki 22 Gicurasi 2022 haraba indi mikino ibiri ya ¼ cy’irangiza aho  ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia yabaye iya kabiri muri BAL 2021 ikina na  Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo yitabiriye ku nshuro ya mbere naho ikipeya Zamalek BBC yo mu Misiri  ifite  igikombe giheruka ikine na SLAC  yo muri Guinea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru