Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

radiotv10by radiotv10
19/12/2025
in MU RWANDA
0
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we
Share on FacebookShare on Twitter

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze ashyingiranywe n’umugore we.

Yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, aho yagaragaje ko we n’umugore we Uwingabire Claudine, bakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 bamaze babana nk’umugore n’umugabo.

Mu butumwa buherekeje amafoto arimo iyo we n’umugore we bari gukata umutsima, Bamporiki yagize ati “Uko umuryango wanda, Urwanda Rwanda uko, imyaka 15 yo kwanda kwacu yabaye iy’imigisha n’imiraba, ariko muri byose twabonye ubupfura n’ubutwari mu bantu.”

Bamporiki uzwiho gukoreshwa Ikinyarwanda kizimije, yakomeje agira ati “Mugwize amashyo mubyaze amagana, dukotanire ibyungura u Rwanda ntawe uhomba rwungutse. Mwishyuke mu Rwanda umu.”

Mu kwezi gushize k’Ugushyingo, ubwo habaga ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri, Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yaryitabiriye ari kumwe n’umugore we.

Mu bihe bitandukanye, Bamporiki yakunze kuvuga ko akunda umugore we, ndetse ko iyo atari kumwe na we aba yumva atuzuye, kuko yumva ari we umwuzuza.

Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, yanagize indi myanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda, nko kuba yarabaye Umudepite, ndetse akaba yaranabaye Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu.

Muri Mutarama 2023, Bamporiki yari yakatiwe gufungwa imyaka itanu, ahamijwe ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Mu kwezi k’Ukwakira 2024, uyu munyapolitiki ari mu bagororwa bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, ari bwo yahitaga arekurwa, yagera hanze akamushimira byimazeyo.

Bamporiki amaze imyaka 15 akoze ubukwe
Bakase umutsima wo kwishimira isabukuru y’iyi myaka

Ni ibirori bakorewe n’abakozi babo
Mu kwezi gushize, Bamporiki yitabiriye Ihuriro rya Unict Club Intwaramuri ari kumwe n’umugore we

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we
MU RWANDA

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

18/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.