Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bamusanze aryamanye n’umugore w’abandi yambaye akenda k’imbere avuga ko yari amuzaniye impapuro z’urubanza

radiotv10by radiotv10
01/03/2022
in MU RWANDA
0
Bamusanze aryamanye n’umugore w’abandi yambaye akenda k’imbere avuga ko yari amuzaniye impapuro z’urubanza
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo bafatiye mu buriri aryamanye n’umugore w’undi mugabo wo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, yisobanuye avuga ko yari azaniye uwo mugore impapuro z’urubanza.

Uyu mugabo bivugwa ko yari aturutse mu Mujyi wa Kigali, yafashwe n’umugabo w’umugore bikekwa ko bariho basambanya ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022.

Uwamahoro Telesphore uyobora Umurenge wa Masoro, yatangaje ko iyi nkuru ari impamo koko, ko uyu mugabo yafatiwe mu rugo rw’abandi ndetse yaba we ndetse n’umugore akekwaho gukorana imibonano mpuzabitsina bombi bajyanwe na RIB kugira ngo hakorwe iperereza.

Uyu mugabo wabafashe, avuga ko umugore we bafitanye abana batatu asanzwe amuca inyuma ndetse ko bari bamaze igihe bari mu nzira zo gutandukana ariko ko hari harabuze ibizibiti.

Abaturanyi kandi bavuga ko uyu mugore afite n’umwana yabyaranye n’undi mugabo utari uyu bafitanye isezerano ndetse utari n’uyu bari baryamanye.

Uwabafashe usanzwe anafitanye isezerano n’umugore ariko bakaba batakibana, avuga ko yahawe amakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ko umugore we aryamanye n’undi mugabo, agahita aza kureba agasanga koko ibyo bamubwiye ari impamo.

Akuhagera, yarungukiye mu idishya, abona umugore we ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mugabo wundi, agahita abimenyesha Mutwarasibo na Mudugudu.

Uyu mugabo avuga ko ubwo abo bayobozi bazaga, binjiye mu cyumba basanga umugabo ukekwaho gusambanya umugore w’abandi, yambaye akenda k’imbere “atubwira ko yari azaniye umugore wanjye impapuro z’urubanza afite.”

Ati “Twinjiye mu nzu dusanga bari mu cyumba, bari bafite n’amacupa y’inzoga, inyama bari batetse abana bari baje gushungera nibo baziririye.”

Uyu mugabo uvuga ko yahunze umugore we akajya mu bukode, avuga ko bamaze imyaka itandatu batabana akaba we yarajyanye n’abana babo batatu babyaranye bakaba babana mu bukode.

Avuga ko umugore we yanamuhozaga ku nkeke, ndetse anamuca inyuma agahitamo gufata iki cyemezo cyo kumuhunga akumusingira inzu ye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + five =

Previous Post

Gicumbi: Bane bafunzwe bakekwaho kwica umwarimu wasanzwe mu ishyamba yapfuye

Next Post

Abanyarwanda 51 bamaze gusohoka muri Ukraine, 15 ntibashobora kuva aho bari kubera imirwano

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyarwanda 51 bamaze gusohoka muri Ukraine, 15 ntibashobora kuva aho bari kubera imirwano

Abanyarwanda 51 bamaze gusohoka muri Ukraine, 15 ntibashobora kuva aho bari kubera imirwano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.