Umugabo bafatiye mu buriri aryamanye n’umugore w’undi mugabo wo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, yisobanuye avuga ko yari azaniye uwo mugore impapuro z’urubanza.
Uyu mugabo bivugwa ko yari aturutse mu Mujyi wa Kigali, yafashwe n’umugabo w’umugore bikekwa ko bariho basambanya ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022.
Uwamahoro Telesphore uyobora Umurenge wa Masoro, yatangaje ko iyi nkuru ari impamo koko, ko uyu mugabo yafatiwe mu rugo rw’abandi ndetse yaba we ndetse n’umugore akekwaho gukorana imibonano mpuzabitsina bombi bajyanwe na RIB kugira ngo hakorwe iperereza.
Uyu mugabo wabafashe, avuga ko umugore we bafitanye abana batatu asanzwe amuca inyuma ndetse ko bari bamaze igihe bari mu nzira zo gutandukana ariko ko hari harabuze ibizibiti.
Abaturanyi kandi bavuga ko uyu mugore afite n’umwana yabyaranye n’undi mugabo utari uyu bafitanye isezerano ndetse utari n’uyu bari baryamanye.
Uwabafashe usanzwe anafitanye isezerano n’umugore ariko bakaba batakibana, avuga ko yahawe amakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ko umugore we aryamanye n’undi mugabo, agahita aza kureba agasanga koko ibyo bamubwiye ari impamo.
Akuhagera, yarungukiye mu idishya, abona umugore we ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mugabo wundi, agahita abimenyesha Mutwarasibo na Mudugudu.
Uyu mugabo avuga ko ubwo abo bayobozi bazaga, binjiye mu cyumba basanga umugabo ukekwaho gusambanya umugore w’abandi, yambaye akenda k’imbere “atubwira ko yari azaniye umugore wanjye impapuro z’urubanza afite.”
Ati “Twinjiye mu nzu dusanga bari mu cyumba, bari bafite n’amacupa y’inzoga, inyama bari batetse abana bari baje gushungera nibo baziririye.”
Uyu mugabo uvuga ko yahunze umugore we akajya mu bukode, avuga ko bamaze imyaka itandatu batabana akaba we yarajyanye n’abana babo batatu babyaranye bakaba babana mu bukode.
Avuga ko umugore we yanamuhozaga ku nkeke, ndetse anamuca inyuma agahitamo gufata iki cyemezo cyo kumuhunga akumusingira inzu ye.
RADIOTV10