Abanyarwanda 51 bamaze gusohoka muri Ukraine, 15 ntibashobora kuva aho bari kubera imirwano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ishusho y’uko Abanyarwanda basanzwe baba muri Ukraine bamerewe, aho 51 muri bo bamaze gusohoka iki Gihugu kiri kuberamo intambara ikomeye, hakaba abandi bari ku mupaka bategereje gusohoka ndetse n’abandi bari ahari kubera imirwano badashobora kuva aho bari.

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko mu Banyarwanda 85 batuye muri Ukraine, harimo 18 babashije guhunga aho bari bamaze kugera muri Pologne.

Izindi Nkuru

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yari yatangaje ko abandi Banyarwanda 67 na bo bariho bashakishirizwa uburyo bwo guhunga kugira ngo bave muri iki Gihugu kiri kuberamo intambara ikomeye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda babamaze kubasha guhunga bagera muri 51.

Ati “Ni n’amahirwe dufite kugeza uyu munsi kuko nta Munyarwanda baratubwira ko yakomeretse cyangwa se yaba yitabye Imana. Uyu munsi turi kuvugana, tumaze kumyenya ko 51 muri bo bamaze kwambuka, ni ukuvuga ngo ntabwo bakiri ku butaka bwa Ukraine, 50 bari muri Ukraine, undi umwe muri Hongrie.”

Mukuralinda avuga ko aba Banyarwanda babashije kugera muri Pologne ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri iki Gihugu, yohereje abakozi bayo ku mupaka.

Ati “Ku buryo bahagera bagasanga hari abakozi ba Ambasade bakabakira.”

Avuga ko iki gikorwa cyo guhungisha Abanyafurika kiri gukorwa ku bufatanye bwa Ambasade z’Ibihugu byo kuri uyu mugabane.

Ati “Ku buryo iyo Umunyarwanda aguye [ageze] kuri Ambasade ya Afurika y’Epfo, bahita babwira bacu, natwe twabona undi Munyafurika, tukabwira ababo, abantu bagahana amakuru.”

Mukuralinda avuga ko kugeza ubu hari abandi Banyarwanda icyenda (9) bategereje kwambuka kuko hari abantu benshi bari guhunga iki Gihugu.

Ati “Hari n’abandi 11 bari mu nzira bagana ku mupaka. Abo bose barimo baravugana na Ambasade cyangwa se n’ababyeyi babo hano amakuru barayazi ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.”

Avuga ko abandi Banyarwanda 15 bari muri Ukraine mu bice birimo kuberamo imirwano, bo badashobora kugira aho bajya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru