Hagaragajwe ko kongera abagore mu rwego rw’Ibikorwa Remezo byagira uruhare mu kuruzamura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Komiseri w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Ingufu, Dr Amani Abou-Zeid yatangaje ko Umubare w’abagore bakora mu rwego rw’Ibikorwa Remezo muri Afurika ukiri muto kandi ko uramutse wiyongereye byagira uruhare mu kwihutisha iterambere ryarwo.

Dr Amani Abou-Zeid yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Gashyantate 2022 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe gahunda y’iterambere ry’ibikorwa remezo muri afurika (PIDA WEEK).

Izindi Nkuru

Uyu muhango wabereye i Nairobi muri Kenya, witabirwa n’abayobozi barimo umuyobozi mukuru wa AUDA-NEPAD, Dr Ibrahim Mayaki, Komiseri Mukuru muri AU ushinzwe Ibikorwa Remezo n’ingufu, Dr Amani Abou-Zeid, n’intumwa nkuru  yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe Iterambere ry’ibikorwa remezo, Raila Odinga, n’ababdi bayobozi bakuru muri Kenya.

Mu ijambo rye, Dr Amani Abou-Zeid yavuze ko icya mbere gikwiriye kwibandwaho ari ugushyira umugore mu bikorwa remezo kuko kugeza ubu byiganjemo igitsinagabo nyamara na bo bashoboye.

Yagarutse ku bibazo bya politike bikigaragara hagati y’ibigugu bya Afurika, avuga ko bidakwiye gushingirwaho ngo bibere imbogamizi ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa remezo biba bihuriweho n’ibihugu.

Yagize ati Yego turabizi ko bihari ariko dukomeza gukora ibishoboka byose, icyiza ni uko abayobozi b’Ibihugu bagira uruhare mu kugena ibikorwa remezo bikorwa. Ntabwo rero basubira inyuma ngo babirwanye.”

Avuga ko umugaba wa Afurika ukwiye gutahiriza umugozi umwe kugira ngo hagerwe ku iterambere ryifuzwa

Dr Ibrahim Mayaki yavuze ko inzego zinyuranye zo ku Mugabane wa Afurika zikwiye gufatanyiriza hamwe  yaba iza leta n’iz’abikorera kugira ngo imishinga yateguwe igerweho.

By’umwihariko ku mushinga wa PIDA PAP II uzatwara akayabo ka miliyari 169 $ icyakora ngo imbogamizi ntizibura.

Yagize ati Uyu munsi duhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo ihindagurika ry’ikirere ku buryo biba imbogamizi y’ikorwa ry’ibyo twiyemeje.”

Muri uyu mugango kandi hatangiwemo ibindi biganiro byagarutse ku ngendo zo mu kirere aho ari kimwe mu biri gukorwa ngo byorohereze urujya n’uruza hagati y’Ibihugu by’Umugabane wa Afurika aho uyu mushinga uzashorwamo miliyari 25$ ndetse intego ni uko mu 2045, 50% bizaba byamaze gukorwa bikaba kandi biri mu masezerano y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Iyi gahunda y’iterambere ry’ibikorwa remezo muri Afurika igamije guhuriza hamwe inzego zitandukanye n’imiryango mpuzamahanga hagamijwe kwigira ku byakozwe no kwigira hamwe ibyagira uruhare mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo abo muri AU
Dr Ibrahim Mayaki avuga ko hakenewe gushyira hamwe
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuli yizeje ko uyu muryango uzatanga umusanzu wawo
Uyu muhango witabiriwe n’abaturutse mu bihugu binyuranye
Intumwa Yihariye ya AU, Raila Odinga

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10/Nairobi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru