Banki zirasabwa gutega amatwi abakiriya bazo zikumva ibyifuzo byabo zikanabasubiza zitabaryarya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Banki zirasabwa kurushaho kumva ibitekerezo by’abazigana ndetse zikaborohereza kubona inguzanyo kuko biri mu byihutisha iterambere ry’abaturage ndetse n’iry’Igihugu muri rusange.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza ubwo yitabiraga umuhango wo gufunguraga ishami rishya rya NCBA Bank imwe mu ma banki y’ubucuruzi akorera mu Rwanda.

Izindi Nkuru

N’ishami rishya ryafunguwe i Nyabugogo mu nzu y’ahazwi nko ku Mashyirahamwe, mu Murenge wa Kimisagara mu Kagali ka Nyabugogo.

Iri shami rije ryiyongera ku yandi atatu iyi bank isanganywe arimo irya Downtown, Kigali height, ndetse n’i Rwamagana.

NCBA Bank isanzwe ikorera mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Congo, Tanzania, Côte d’Ivoire n’u Rwanda yatangiye gukoreramo kuva muri 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza avuga ko ubu ari uburyo bwiza bwo gufasha abaturage mu iterambere ryabo cyane ko aka gace ari agace k’ubucuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge

Avuga ko kandi hakiri ibibangamiye abaturage baba bafite umuhate wo gukora bakiteza imbere cyane cyane abakora ubucuruzi buciriritse ariko kenshi iyo hatabayeho kuborohereza, bituma bacika intege.

Yatanze ingero z’ibikigoranye nko kuba bitoroshye kubona inguzanyo mu buryo bwihuse mu ma banki atandukanye, kuko kugira ngo babahe inguzanyo babasaba kuba hari igihe runaka bamaze bafuguje konti ndetse bakaba bafiteho amafaranga runaka.

Ashima uruhare rwa NCBA BANK, mu gushyigikira iterambere ry’abacuruzi bato n’abaciritse kuko kubona inguzanyo muri NCBA bisaba kuba warafunguje konti gusa .

Avuga ko kandi hari ikindi kibangamira amabanki y’ubucuruzi cyane cyane amabanki aba aje gukorera mu Rwanda bwa mbere, aho aza agakurikiza uko bakoranaga n’abatuye mu bindi bihugu bakoreragamo bityo ntibabashe gukorana neza n’abaturage, aboneraho kubasaba kuzita ku baturage bo mu Rwanda kuko bakunda serivise zinoze kandi iborohereza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko bwaterwaga impunge no kubona abaturage batandukanye baba barishyize hamwe bagabana amafaranga menshi mu ntoki mu gihe runaka kandi bari ahantu hitaruye, bityo bagahora bahangayikishijwe n’umutekano wabo n’uw’amafaranga yabo.

Ubu buyobozi bugira inama abakora amatsinda atandukaye yaba ayo kubitsa no kugurizanya kugana banki zikabafasha gucunga umutekano w’amafaranga yabo ndetse bakazabafasha kuyagabana mu buryo bwiza mu gihe byaba bibaye ngombwa, bityo ngo kuba iyi banki yabegereye bizaborohera gukorana n’amatsinda bakayaha serivisi.

Umuyobozi muri NCBA Bank, Diane Mukunde avuga ko iri shami ryafunguwe kugira ngo bafashe abaturage batabitsaga kubera kutagira Banki ibegereye, kubasha kubona aho babitsa amafaranga yabo bityo bazanabashe kwiteza imbere.

Kugeza ubu NCBA ifite abakiriya basaga miliyoni 2,8 barimo n’abasaba inguzanyo binyuze kuri telephone mu buryo buzwi nka Mo Cash ku bufatanye na MTN Rwanda.

Mu mibare itangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), igaragaza ko  abafatabuguzi bishyurwa kuri terefone biyongereyeho 9% bava kuri 4 688 124 mu kwezi k’Uuboza 2020 bagera kuri 5 125 090 mu Ukuboza 2021.

Umubare w’abafatabuguzi ba banki zikomatanyije na Telefone zigendanwa wiyongereyeho 19% uva kuri 1 854 424 mu kwezi k’Ukuboza 2020 ugera kuri 2 208 683 mu Ukuboza 202.

Naho abakoresha uburyo bwa Banki kuri internet, abiyandikisha biyongereyeho 23%, bava ku 99 810 bagera kuri 123 242.

Abakoresha amakarita yo kwishyura, biyongereyeho 45%, bava ku 471 898 mu kwezi k’Ukuboza 2020 bagera kuri 686 309 mu Ukuboza 2021.

Hari abahise bafunguza Konti

Emmanuel HAKIZIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru