Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Baranenga World Vision gutererana umwana wagonzwe n’imodoka yayo akabura uwamukurikirana

radiotv10by radiotv10
01/09/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Baranenga World Vision gutererana umwana wagonzwe n’imodoka yayo akabura uwamukurikirana
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi baratabariza umwana w’imyaka 9 umaze imyaka ibiri agonzwe n’imodoka y’Umushinga wa World Vision hakaba harabuze ubushobozi bwo gukomeza kumuvuza bikamuviramo kuba pararize ndetse kugeza ubu bakaba batazi irengero ku ndishyi z’iyo mpanuka.

Ubwo Habumugisha Frank yari afite imyaka irindwi yaratangiye amashuri abanza, ni bwo yagonzwe n’imodoka ya World Vision ndetse uwo mushinga uhita umutangira mituweri uranamuvuza, akimara kuva muri koma ntiwongera kumukurikirana.

Nyuma yo gusezererwa n’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Huye, uyu mwana yajyanwaga mu Bitaro bya Mibilizi kugororwa ingingo, ariko ubushobozi buza kubura bimuviramo kuba pararize nk’uko Uwizeyimana Jeanne umurera abivuga.

Ati “Twamujyanaga i Mibilizi bakamukoresha siporo biza kurangira ubushobozi buhagaze. Ubwo rero nyuma yo kubura ubwo bushobozi twamurekeye mu nzu. Ntahaguruka aho ari, kwihagarika na byo abikorera aho aryamye nta n’ubwo abasha kuvuga.”

Abaturage banenga World Vision ubusanzwe izwiho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ariko ikaba yaratereranye uyu mwana kugeza aho amugariye ku kirago kubera kubura ubuvuzi.

Mukamanzi Rachel ati “Nyuma y’aho aviriye i Butare nta kintu World Vision yongeye kumukorera. Uretse iyo mituweri bamwishyuriye rimwe, ariko nyuma yaho batereye agati mu ryinyo ntakugaruka kumureba mu gihe ari bo bari bakagombye kumuba hafi kugeza igihe n’iyo asiranse ibonetse.”

Nkeshamugabo Ephrem na we ati “Rwose baba baramuvuje, uriya mushinga ngo ufasha abababaye, none umuntu baramugonze reba ukuntu ameze, aho kugira ngo bamwiteho dore baramutereranye.”

Uretse kuba uyu mwana atarakurikiranywe ngo abone ubuvuzi bw’ingingo zaje kumugara, hari n’ikindi kibazo cy’uko batamenye amaherezo y’ibijyanye n’ubwishingizi kuko umunyamategeko bari biyambaje yaba yarababereye gito.

Uwizeyimana Jeanne ati “Twebwe twaheze mu gihirahiro kandi nta bushobozi twifitiye bwo kubikurikirana. Iyo duhamagaye umunyamategeko aratubwira ngo igihe ntikiragera kandi twarateganyaga ko ayo mafaranga tuyabonye byadufasha uyu mwana akaba yanavuzwa.”

Umuyobozi wa World Vision muri Rusizi na Nyamasheke, Mupenzi Frank yemera ko uyu mwana yagonzwe n’imodoka y’uyu mushinga ariko akavuga ko bahise bamuha ubutabazi bw’ibanze mu kumuvuza, ku rundi ruhande bikumvikana ko hatabayeho gutera intambwe mu gukurikirana ubwishingizi (insurance).

Agira ati “Iyi case yabayeho koko turayizi. Imodoka yaciyeho abana bari munsi y’umuhanda baza biruka kubera ko bari benshi basunikana bafashe ku modoka umwana yikubita hasi mu muhanda arakomereka. Twahamagaye polisi iraza irapima ikora raporo. Ntabwo twigeze turegwa mu Rukiko kugeza ubu. Twamuhaye ubutabazi bw’ibanze, ibindi by’ubufasha twibwiye ko iwabo w’umwana bari bukomeze gukurikirana insurance bakabona icyo amategeko yaba ateganya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel yabwiye RADIOTV10 ko akimara kumenya iki kibazo yihutiye gusura uyu mwana ndetse avugana n’ubuyobozi bwa World Vision bemeranya ko buzamanuka nabwo bukamusura kugira ngo hareberwe hamwe icyo gukora.

Ntibyashobokeye umunyamakuru wa RADIOTV10 kubona umwunganizi mu by’amategeko wari witabajwe ngo akurikirane iby’amategeko ateganyiriza uyu mwana kubera iyi mpanuka ngo imubaze aho ageze abikurikirana kuko we ngo yaba avuga ko urubanza rutarageza igihe cyo kuburanishwa, nyamara World Vision yo ikavuga ko nta ntambwe yatewe.

Bivugwa ko kubera impamvu z’ubukene, umubyeyi w’uyu mwana yaje kubura ubushobozi bwo kumwitaho biba ngombwa ko umuturanyi amujyana iwe kugira ngo ntiyicwe n’inzara ariko nabwo bitewe no kuba atabasha kuva aho ari bavuga ko bamukingirana mu nzu by’amaburakindi mu gihe baba bagiye gushakisha imibereho.

Umuturage umwitaho avuga ko biba bitamworoheye kubera amikoro adahagije

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − fifteen =

Previous Post

Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye

Next Post

Hagaragajwe igipimo cy’imvura iteganyijwe mu Rwanda mu kwa 09 hanatangwa ubujyanama

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe igipimo cy’imvura iteganyijwe mu Rwanda mu kwa 09 hanatangwa ubujyanama

Hagaragajwe igipimo cy’imvura iteganyijwe mu Rwanda mu kwa 09 hanatangwa ubujyanama

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.