Abaturage bo mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi baratabariza umwana w’imyaka 9 umaze imyaka ibiri agonzwe n’imodoka y’Umushinga wa World Vision hakaba harabuze ubushobozi bwo gukomeza kumuvuza bikamuviramo kuba pararize ndetse kugeza ubu bakaba batazi irengero ku ndishyi z’iyo mpanuka.
Ubwo Habumugisha Frank yari afite imyaka irindwi yaratangiye amashuri abanza, ni bwo yagonzwe n’imodoka ya World Vision ndetse uwo mushinga uhita umutangira mituweri uranamuvuza, akimara kuva muri koma ntiwongera kumukurikirana.
Nyuma yo gusezererwa n’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Huye, uyu mwana yajyanwaga mu Bitaro bya Mibilizi kugororwa ingingo, ariko ubushobozi buza kubura bimuviramo kuba pararize nk’uko Uwizeyimana Jeanne umurera abivuga.
Ati “Twamujyanaga i Mibilizi bakamukoresha siporo biza kurangira ubushobozi buhagaze. Ubwo rero nyuma yo kubura ubwo bushobozi twamurekeye mu nzu. Ntahaguruka aho ari, kwihagarika na byo abikorera aho aryamye nta n’ubwo abasha kuvuga.”
Abaturage banenga World Vision ubusanzwe izwiho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ariko ikaba yaratereranye uyu mwana kugeza aho amugariye ku kirago kubera kubura ubuvuzi.
Mukamanzi Rachel ati “Nyuma y’aho aviriye i Butare nta kintu World Vision yongeye kumukorera. Uretse iyo mituweri bamwishyuriye rimwe, ariko nyuma yaho batereye agati mu ryinyo ntakugaruka kumureba mu gihe ari bo bari bakagombye kumuba hafi kugeza igihe n’iyo asiranse ibonetse.”
Nkeshamugabo Ephrem na we ati “Rwose baba baramuvuje, uriya mushinga ngo ufasha abababaye, none umuntu baramugonze reba ukuntu ameze, aho kugira ngo bamwiteho dore baramutereranye.”
Uretse kuba uyu mwana atarakurikiranywe ngo abone ubuvuzi bw’ingingo zaje kumugara, hari n’ikindi kibazo cy’uko batamenye amaherezo y’ibijyanye n’ubwishingizi kuko umunyamategeko bari biyambaje yaba yarababereye gito.
Uwizeyimana Jeanne ati “Twebwe twaheze mu gihirahiro kandi nta bushobozi twifitiye bwo kubikurikirana. Iyo duhamagaye umunyamategeko aratubwira ngo igihe ntikiragera kandi twarateganyaga ko ayo mafaranga tuyabonye byadufasha uyu mwana akaba yanavuzwa.”
Umuyobozi wa World Vision muri Rusizi na Nyamasheke, Mupenzi Frank yemera ko uyu mwana yagonzwe n’imodoka y’uyu mushinga ariko akavuga ko bahise bamuha ubutabazi bw’ibanze mu kumuvuza, ku rundi ruhande bikumvikana ko hatabayeho gutera intambwe mu gukurikirana ubwishingizi (insurance).
Agira ati “Iyi case yabayeho koko turayizi. Imodoka yaciyeho abana bari munsi y’umuhanda baza biruka kubera ko bari benshi basunikana bafashe ku modoka umwana yikubita hasi mu muhanda arakomereka. Twahamagaye polisi iraza irapima ikora raporo. Ntabwo twigeze turegwa mu Rukiko kugeza ubu. Twamuhaye ubutabazi bw’ibanze, ibindi by’ubufasha twibwiye ko iwabo w’umwana bari bukomeze gukurikirana insurance bakabona icyo amategeko yaba ateganya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel yabwiye RADIOTV10 ko akimara kumenya iki kibazo yihutiye gusura uyu mwana ndetse avugana n’ubuyobozi bwa World Vision bemeranya ko buzamanuka nabwo bukamusura kugira ngo hareberwe hamwe icyo gukora.
Ntibyashobokeye umunyamakuru wa RADIOTV10 kubona umwunganizi mu by’amategeko wari witabajwe ngo akurikirane iby’amategeko ateganyiriza uyu mwana kubera iyi mpanuka ngo imubaze aho ageze abikurikirana kuko we ngo yaba avuga ko urubanza rutarageza igihe cyo kuburanishwa, nyamara World Vision yo ikavuga ko nta ntambwe yatewe.
Bivugwa ko kubera impamvu z’ubukene, umubyeyi w’uyu mwana yaje kubura ubushobozi bwo kumwitaho biba ngombwa ko umuturanyi amujyana iwe kugira ngo ntiyicwe n’inzara ariko nabwo bitewe no kuba atabasha kuva aho ari bavuga ko bamukingirana mu nzu by’amaburakindi mu gihe baba bagiye gushakisha imibereho.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10