Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bararira ayo kwarika kubera umushoramari wabizeje ibitangaza none umwaka urihiritse baramubuze

radiotv10by radiotv10
18/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bararira ayo kwarika kubera umushoramari wabizeje ibitangaza none umwaka urihiritse baramubuze
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’urusenda bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, bararira ayo kwarika nyuma yuko umushoramari aje abizeza ko azaboherereza umusaruro i Burayi no muri Korea, akawukusanya, none umwaka ukaba ushize barayobewe irengero rye.

Aba bahinzi b’urusenda, bavuga ko rwiyemezamirimo witwa Musabyimana Clement yabatwariye umusaruro w’ibilo 500 abizeza ko mu gihe cya vuba azabishyura.

Nyuma baramutegereje baramubura, bagera n’aho bamuhamagara kuri telefone ariko akaba yaranze kubitaba, none bagasaba ko ubuyobozi bubyinjiramo

Mpatswenumugabo Pierre Celestin ati “Yatubwiraga ko afite ikompanyi yohereza urusenda mu Buholandi no muri Koreya ndetse no mu Bushinwa twumva ko ari umuntu tuzakorana neza, ariko twategereje ko atwishyura turaheba ku buryo iyo tumuhamagaye akabona ni nimero yacu ntabwo atwitaba.”

Aba bahinzi basaba ko Leta yabafasha nk’uko ijya ikurikirana ba rwiyemezamirimo bambura abaturage, na we akaba yabishyura kuko byabasubije inyuma mu rugendo rw’iterambere bari batangiye.

Mukasikiriza Mariya agira ati “Umuntu wo kuza agasanga abahinzi mu murima akabambura ibyabo ntaba abagiriye neza. Badufasha akatwishyura amafaranga yacu.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi yavuze ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

Ati “Turi gushaka amakuru y’imyirondoro ye ya nyayo kugira ngo dukorane n’inzego z’umutekano. Umuntu wambuye abaturage wese nk’uko byatanzweho umurongo na nyakubahwa Perezida wa Repubulika agomba gukurikiranwa akishyura.”

Amafaranga uyu rwiyemezamirimo ashinjwa kwambura abaturage, ni ay’ibiro 500 by’umusaruro w’urusenga yajyanye muri Werurwe 2022 angana n’ibihumbi 540 Frw.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − eleven =

Previous Post

Itsinda ridasanzwe ry’abagore b’ubwiza n’ikimero byihariye ryashinzwe i Kigali ryaciye ibintu

Next Post

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n’icyubahiro na Colonel Mamadi uyobora Guinée (AMAFOTO)

Related Posts

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

by radiotv10
15/12/2025
0

After a brutal attack carried out by the FDLR terrorist group in Walikale Territory left four civilians dead. Rwanda’s Minister...

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Umusesenguzi mu bya Politiki, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ibyakunze gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko yifuza gutera u Rwanda,...

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yagaragarije Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, amatariki yagiye...

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

by radiotv10
15/12/2025
0

Kigali, Rwanda - Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda ) is excited to announce an exclusive 5% cashback for MoMoApp...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge
MU RWANDA

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n’icyubahiro na Colonel Mamadi uyobora Guinée (AMAFOTO)

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n’icyubahiro na Colonel Mamadi uyobora Guinée (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.