Abahinzi b’urusenda bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, bararira ayo kwarika nyuma yuko umushoramari aje abizeza ko azaboherereza umusaruro i Burayi no muri Korea, akawukusanya, none umwaka ukaba ushize barayobewe irengero rye.
Aba bahinzi b’urusenda, bavuga ko rwiyemezamirimo witwa Musabyimana Clement yabatwariye umusaruro w’ibilo 500 abizeza ko mu gihe cya vuba azabishyura.
Nyuma baramutegereje baramubura, bagera n’aho bamuhamagara kuri telefone ariko akaba yaranze kubitaba, none bagasaba ko ubuyobozi bubyinjiramo
Mpatswenumugabo Pierre Celestin ati “Yatubwiraga ko afite ikompanyi yohereza urusenda mu Buholandi no muri Koreya ndetse no mu Bushinwa twumva ko ari umuntu tuzakorana neza, ariko twategereje ko atwishyura turaheba ku buryo iyo tumuhamagaye akabona ni nimero yacu ntabwo atwitaba.”
Aba bahinzi basaba ko Leta yabafasha nk’uko ijya ikurikirana ba rwiyemezamirimo bambura abaturage, na we akaba yabishyura kuko byabasubije inyuma mu rugendo rw’iterambere bari batangiye.
Mukasikiriza Mariya agira ati “Umuntu wo kuza agasanga abahinzi mu murima akabambura ibyabo ntaba abagiriye neza. Badufasha akatwishyura amafaranga yacu.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi yavuze ko bagiye gukurikirana iki kibazo.
Ati “Turi gushaka amakuru y’imyirondoro ye ya nyayo kugira ngo dukorane n’inzego z’umutekano. Umuntu wambuye abaturage wese nk’uko byatanzweho umurongo na nyakubahwa Perezida wa Repubulika agomba gukurikiranwa akishyura.”
Amafaranga uyu rwiyemezamirimo ashinjwa kwambura abaturage, ni ay’ibiro 500 by’umusaruro w’urusenga yajyanye muri Werurwe 2022 angana n’ibihumbi 540 Frw.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10