Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Barashinja Akagari kuba nyirabayazana y’ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga

radiotv10by radiotv10
09/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Barashinja Akagari kuba nyirabayazana y’ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, barashinza ubuyobozi bw’aka Kagari kuba nyirabayazana y’ikibazo kiri gutuma bajya kwa muganga ntibavurwe, nyamara barishyuye imisansu y’ubwisungane mu kwivuza.

Aba baturage baganiriye na RADIOTV10, bari ku Kigo cy’Ubuzima cya Bunyetongo, aho bari baje kwivuza, bavugaga ko bangiwe kuvurwa kuko ngo badafite inyemezabwishyu zigaragaza aho bishyuriye Ubwisungane mu kwivuza bw’uyu mwaka.

Mujawamariya Anne Marie wo mu Mudugudu wa Mpirindi muri aka Kagari, yagize ati “Umuntu ari kujya kwivuza bakamubwira ngo nazane inyemezabwishyu, ubundi ukayibura ugasanga banze kukuvura.”

Mukankusi Marthe we yavuze yagiye kwivuza, bakamubwira ko batamubona muri sisiteme, kandi yarishyuye umusanzu we.

Ati “Tugeze kwa muganga bati ‘ntabwo tukuvura nta mituweri watanze’. Ndavuga nti ‘ko se nayitanze imiryango yanjye yose nkaba narayishyuriye kubera iki mutamvura?’ Narayishyuye. Aya’mbere nayatanze mu kwezi kwa Gatanu, uwa nyuma namutangiye muri uku kwezi kwa Gatandatu mu matariki icumi.”

Aba baturage bahuriza ku gusaba ko bahabwa inyemezabwishyu kuko bikomeje kubagiraho ingaruka mu kwivuza, gusa kuri bo ngo ntibagakwiye kureka kubavuza kandi barishyuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunyetongo, Ntambara Emilien yemereye RADIOTV10 ko amafaranga yose abaturage bayamuhaye yayishyuye gusa ngo inyemezabwishyu ntiziraboneka kandi ko habayemo ikibazo cya Sisiteme ikoreshwa na benshi, gusa ngo bategereje kwemezwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).

Ati “Icyo kibazo cyo cyari cyabayemo bitagaragara ko bishyuye n’inyemezabwishyu nazo zihari ariko bikanagaragara nanone ko umuntu atishyuye. Dutegereje ko byemezwa n’Ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB kuko kwishyura bwo twarishyuye.”

Umukozi wa MobiCash ukorera muri uyu Murenge wa Murama, Munyakaragwe Syliver, uvugwaho ko yishyuriye aba baturage bose, we avuga ko yamaze kubishyurira ndetse ko n’izi nyemezabwishyu abayobozi bakwiye kuza kuzifara abakaziha abaturage.

Ati “Hari izasohowe zihari za cyera ahubwo abayobozi ni bo bakaza kuzifata kuko njyewe si njye wazibashyira.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB mu Karere ka Kayonza, Mushimiyimana Jerome avuga ko ubusanzwe iyo umuntu amaze kwishyura, ahita ujya kwivuza kuko aba yamaze kujya muri sisiteme.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Karama, gisanzwe gicunga iki kigo cy’ubuzima cya Bunyetongo, bushimangira ko butakwakira abaturage batagaragara muri sisiteme ko bishyuye, kuko ngo byateza igihombo Ikigo Nderabuzima.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + two =

Previous Post

Senegal: Utavuga rumwe n’ubutegetsi yatangaje ibikanganye ku ngingo ikomeye ireba Abanyagihugu bose

Next Post

U Burundi bwakiriye inkuru y’akababaro n’urujiro kuri Ambasaderi wabwo mu Misiri

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Burundi bwakiriye inkuru y’akababaro n’urujiro kuri Ambasaderi wabwo mu Misiri

U Burundi bwakiriye inkuru y’akababaro n’urujiro kuri Ambasaderi wabwo mu Misiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.