Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Baratanga impuruza kubera bamwe batakariza ubuzima aho bwagakwiye kuramirirwa

radiotv10by radiotv10
17/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Baratanga impuruza kubera bamwe batakariza ubuzima aho bwagakwiye kuramirirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bivuriza ku Bitaro bikuru bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu binubira serivisi mbi bahabwa na bamwe mu baganga, ku buryo hari n’abahatakariza ubuzima kubera kurangaranwa, basaba Leta kwinjira muri ibi bibazo.

Benshi mu banenga imitangire itanoze ya serivisi z’ibi Bitaro Bikuru by’Akarere ka Rubavu, ni ababyeyi bajya kuhabyarira, barimo n’abemeza ko hari abana babo bahatakarije ubuzima bababyara.

Nyirarukundo Diane wo mu Murenge wa Nyakiriba avuga ko yoherejwe kubyarira muri ibi Bitaro, ariko abaganga bakamukorera ibikorwa byangije umwana we akiri mu nda, bituma ahatakariza ubuzima.

Avuga ko abaganga bamujombaguye ibintu mu nda. Ati “Muganga akimuzana twamukubise amaso, yari yabyimbagatanye ari kuvirirana, bigeze aho mbonye n’imiti bari kuntuma ndatekereza, ndavuga nti ‘ariko aba baganga ko ari bo babikoze, njyewe ko nta n’ubushobozi mfite bwo kugura iyi miti’, mpita mfata nimero z’umukuru w’ibitaro ndamuhamagara arangije abwira abaganga bari barimo ngo bajye banyandikira agapapuro ngende njye gufata imiti ntayiguze.”

Undi mubyeyi witwa Umuhoza naw e wo mu Murenge wa Nyakiriba, na we avuga ko umwana we yazize serivisi mbi z’abaganga, avuga ko yabiyambaje inshuro nyinshi, bakamwima amatwi bikarangira ahasize ubuzima.

Ati “Nabasabye kenshi nzenguruka imbere y’abaganga ndongera ndagaruka inshuro ya kabiri nti ‘muganga ko ndi kubona umwana arembye’ ati ‘subirayo ndagusanga mu cyumba’. Ndongera nsubirayo inshuro 5 mugera mu maso ansubiza inyuma, nibwo yagiye mu nzu nyine areba umwana ngo umwana nta mutsi afite.”

Iyo serivise mbi ikunze kugarukwaho na bamwe mu baturage bagana ibitaro bya Gisenyi bamwe muri bo bagaragaza ko yabasigiye ibikomere n’ingaruka zitandukanye.

Umwe ati “Bamukuruza ibyuma yari amaze iminsi ibiri ari ku nda batamwitayeho ngo babe bamubaga cyangwa babe bamukorera ibindi bageze aho babona umwana arapfa na nyina arapfa bahitamo kumukuruza ibyuma umwana avuka afite ikibazo muri ubwo buryo, njye serivise ndayikemanga kuko iyo umuntu amaze iminsi ibiri ari gutaka umwuka uba wabaye mukeya ubwo rero niyo mpamvu njyewe umwana mfite yamazemo amafaranga.”

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste avuga ko bazi ikibazo cya serivisi ikiri hasi muri ibi Bitaro kubera ibibazo bitandukanye bityo ko bafashe ingamba zigamije kuyizamura ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye.

Ati “Ni ikibazo tuzi, ni intambara turwana umunsi ku wundi kugira ngo tugende tunoza imitangire ya serivisi, turabizi ko tukiri kure kubera uwo mubare munini w’abatugana ndetse uwugereranyije n’umubare w’abakozi bituma koko abarwayi bashobora kumara akanya kanini mu bitaro mbere y’uko babona serivisi zose bakeneye bagasohoka.”

Ibitaro bya Gisenyi bivuga ko byita ku baturage bagera ku bihumbi 546 bo mu karere ka Rubavu, hakiyongeraho abava muri imwe mu Mirenge y’Uturere twa Nyabihu na Rutsiro, bigatuma umubare w’abagana ibi bitaro uzamuka cyane ukaruta ubushobozi bwabyo kubera umubare w’abaganga ukiri muto.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + twelve =

Previous Post

France: Hatahangajwe icyahagaritse ibyo abakozi bari bateguye ngo bagaragaze umujinya wo kudahabwa agahimbazamusyi

Next Post

Hashyizwe hanze ibiciro byo kwinjira mu mukino Rayon izagaragarizamo abakinnyi bashya

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hashyizwe hanze ibiciro byo kwinjira mu mukino Rayon izagaragarizamo abakinnyi bashya

Hashyizwe hanze ibiciro byo kwinjira mu mukino Rayon izagaragarizamo abakinnyi bashya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.