Thursday, August 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Basketball: Hamenyekanye abazakina umukino w’igikonyozi bayobowe na ba Kapiteni b’amakipe abiri akomeye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
16/11/2021
in MU RWANDA, SIPORO
0
Basketball: Hamenyekanye abazakina umukino w’igikonyozi bayobowe na ba Kapiteni b’amakipe abiri akomeye mu Rwanda

Umutoza Henry na Ndayisaba Dieudonne batoranya ikipe yabo

Share on FacebookShare on Twitter

Ndizeye Ndayisaba Dieudonne usanzwe ukinira ikipe ya Patriots BBC wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona (MVP) ya 2019, na Shyaka Olivier ukinira REG BBC wabaye MVP wa shampiyona ya 2021 bazaba bahagarariye abandi bakinnyi mu mukino w’intoranywa [BK All Star Game 2021].

Ni umukino uzaba ugizwe n’abakinnyi 24 bagabanyije mu makipe abiri, ikipe ya mbere yahawe kuyoborwa na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne usanzwe ukinira ikipe ya Patriots BBC wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona (MVP) ya 2019, izaba itozwa na Henry Mwinuka umutoza wa REG BBC.

Ikipe ya kabiri izayoborwa na Shyaka Olivier, umukinnyi wa REG BBC wabaye MVP wa shampiyona ya 2021, umutoza ni Benson Oluoch Ogolla wa Patriots BBC.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’ ryamaze gutangaza abakinnyi 24 bazaba bari muri uyu mukino w’intoranywa [BK All Star Game 2021].

Abakinnyi bazawugaragaramo batoranyijwe hifashishijwe imbuga nkoranyamba (abo abafana bifuza), abanyamakuru ndetse n’abatoza b’amakipe.

Mu bari batoranyijwe ariko batagaragaye kuri uru rutonde, harimo Kenneth Gasana, Hagumintwari Steven, Hubert Kabare Bugingo, Adonis Filer, Amisi Saidi na Manga Pitchou kuko bagaragaje ko ariya matariki batazaboneka.

Uyu munsi nibwo aba bakinnyi bazaba bayoboye abandi bari kumwe n’abatoza babo bahuriye ku cyicaro cya FERWAFA, batoranya abakinnyi bazaba bagize amakipe yabo, buri kipe yatoranyije abakinnyi 12 baba 24 bose hamwe, ni muri 26 bari batoranyijwe.

Team Ndizeye: Ndizeye Dieudonne(Patriots BBC), Nijimbere Guibert (Patriots BBC), Kaje Elie (REG BBC), Niyonkuru Pascal (REG BBC), Bruno Nyamwasa (RP – IPRC Kigali), Bello Nkanira (RP – IPRC Kigali), Espoir Aganze (UGB), Prince Muhizi (REG BBC), Victoire Mutabaruka (RP-IPRC Kigali), Aristide Mugabe (Patriots BBC), Frank Kamndoh Betoudji (Shoot 4 Stars) na Thierry Nkundwa (APR BBC)

Team Shyaka: Shyaka Olivier (REG BBC), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Bush Wamukota (Patriots BBC), Belleck Bell (REG BBC), Armel Sangwe (APR BBC), Fortunat Mwanawabene ( 30 Plus), Sedar Sagamba (Patriots BBC), Brian Mbanze (RP- IPRC Huye), Eric Muhayumukiza ( RP – IPRC Kigali), Benit Nijimbere (RP –IPRC Kigali), Niyonsaba Bienvenue (Patriots BBC) na Kubwimana Ally Kazingufu (APR BBC).

Hamenyekanye abakinnyi bazakina uyu mukino
Shyaka Olivier n’umutoza Benson batoranya abakinyi bazaba bagize ikipe yabo
Umutoza Henry na Ndayisaba Dieudonne batoranya ikipe yabo

Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + four =

Previous Post

Abisobanuye ko bishe umuntu birwanaho bafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Next Post

I Kampala bakangaranyijwe n’ibisasu bibiri byaturikiye ahantu habiri harimo hafi y’Inteko

Related Posts

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

by radiotv10
13/08/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba ziteganyijwe ubwo iki Gihugu kizaba cyakiririye Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare ya 2025, zirimo ifungwa ry’amashuri...

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

by radiotv10
13/08/2025
0

Urukiko rwa Gisirikare rwafashe icyemezo cyo gushyira mu muhezo urubanza ruregwamo abantu 28 barimo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) n’abasirikare...

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

by radiotv10
13/08/2025
0

Hatangiye kuburanishwa urubanza ruregwamo abantu barenga 20 barimo abasirikare babiri bo ku rwego rw’Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abanyamakuru...

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

by radiotv10
13/08/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aravuga ko ababazwa no kuba inzu ye yasohowemo n'umugore we...

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

by radiotv10
13/08/2025
0

In Kigali’s busy streets, motorcycles are everywhere, but few riders have made a name quite like Sadi Bizumuremyi better known...

IZIHERUKA

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare
MU RWANDA

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

by radiotv10
13/08/2025
0

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

13/08/2025
Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

13/08/2025
Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

13/08/2025
Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

13/08/2025
Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

13/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
I Kampala bakangaranyijwe n’ibisasu bibiri byaturikiye ahantu habiri harimo hafi y’Inteko

I Kampala bakangaranyijwe n’ibisasu bibiri byaturikiye ahantu habiri harimo hafi y’Inteko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.