Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball, yerecyeje i Dakar muri Senegal mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.
Iyi kipe y’u Rwanda yafashe rutemikirere mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, igiye kwitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (FIBA Men’s AfroBasket 2025 Qualifiers), izaba kuva tariki 22-24 Ugushyingo 2024.
Muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rya 3 (C), aho iri kumwe na Senegal, Cameroon ndetse na Gabon.
Ikipe y’u Rwanda irateganya gukina imikino 2 ya gicuti, izahuramo na Mali tariki 19 Ugushyingo 2024 ndetse na South Sudan tariki 20 Ugushyingo 2024.
Mu bakinnyi bajyanywe n’iyi kipe y’u Rwanda, harimo babiri bahamagawe bwa mbere, barimo Umunyamerika Antino Alvares Jackson Jr, ndetse na Bruno Shema.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Cheikh Sarr yavuze ko nka Antino Alvares Jackson ari umukinnyi mukuru kandi ufite ubunararibonye ku buryo azafasha iyi kipe.
Abandi bakinnyi bajyanye n’Ikipe y’Igihugu, ni Alexandre Aerts, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, William Robeyns, Kenny Manzi, Dieudonné Ndizeye, Steven Hagumintwari, Emile Galois Kazeneza, Prince Muhizi, Cadeaux de Dieu Furaha, Osborn Shema, Noah Bigirumwami na Dylan Schommer.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10