Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

radiotv10by radiotv10
08/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo
Share on FacebookShare on Twitter

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo bise ‘Shimwa Paul’ uherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa by’iterambere bagejejweho na Perezida Paul Kagame, ntakindi babonaga babyitura uretse kubimwitirira bikanajyana no kumushimira.

Uyu mudugudu uherereye mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi, ugaragaramo ibikorwa remezo binyuranye byanditseho ‘Shimwa Paul’ birimo amashuri, amavuriro n’isoko, byashyizweho mu myaka 17 ishize.

Gracien Rwakana uri mu bahaye izina rya ‘Shimwa Paul’ avuga ko igitekerezo cyo kuwitirira Perezida Paul Kagame, ari ibyiza yagiye ageza ku Banyarwanda benshi na we ubwe arimo aho yahawe ubutaka bwa Hegitari kimwe n’abandi bagenzi be.

Ati “Aha rwose twahise Shimwa Paul muri 2008. Impamvu twahise Shimwa Paul yadusaranganyije (Paul Kagame) amasambu ku buntu, noneho twe duteranye turavuga tuti ‘nta rindi zina rikwiye ni SHIMWAPAUL. Yahamapaye Hegitari imwe mfite abana icyenda n’umudamu, abana bose babashije gukura, bariga, babaho barashaka ubu mfite abuzukuru, nkeshamo byinshi muri iyo sambu rero.”

Kuva icyo gihe, abaturage barenga 400 bahabwa ubutaka bityo bagahitamo guhita bashimira Umukuru w’Igihugu, bahamwitirira.

Rwakana Gracien akomeza agira ati “Aha hari ishyamba, baduhaye amasambu none urabona n’amashanyarazi barayahagejeje.”

Uwayezu Chantal avuga ko ibikorwa by’amajyambere begerejwe muri aka gace, byoroheje ubuzima, ku buryo bwarushijeho kuba bwiza.

Ati “Iyo washakaga gukoresha urugi cyangwa gusudiriza ikindi kintu wajyaga iyo ku muhanda Nyirangegene, ariko ubu byose bikorerwa hano Shimwa Paul. Abana bigaga kure ariko ntawe ugikora urugendo rurerure amashuri ari hano hafi.”

Mukasangwa Odette na we ati “Turashima Kagame Paul waduhaye Ivuriro hano akadutekererezaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope yasabye aba baturage gufata neza ibyo Umukuru w’Igihugu yabagejejeho.

Ati “Icyo dusaba abo baturage ni ugukomeza kubirinda, kubibyaza umusaruro bakaba ku ntambwe bariho bakomeza batera imbere.”

Uyu Mudugudu wa Nkomo ya Kabiri wiswe Shimwa Paul ugizwe n’ingo 1 150, abawutuye bahuriza ku cyifuzo cyo kuzabona Umukuru w’Igihugu abasura, kugira bazamushimire imbonankubone.

Batujwe mu nzu nziza zigezweho
Ibikorwa byo muri uyu Mudugudu babyise Shimwa Paul’

Hagaragara ibikorwa bigezweho

Gracien Rwakana avuga ko amajyambere yaboneye aha ntakindi gihe yabonetse
Mukasangwa Odette na we avuga ko ibyo gushima ari byinshi
Uwayezu Chantal na we avuga ko bajya babura imvugo bakoresha mu gushimira Perezida Kagame
Ubu kwiyogoshesha ni hafi

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 18 =

Previous Post

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Next Post

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

Related Posts

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

by radiotv10
15/12/2025
0

After a brutal attack carried out by the FDLR terrorist group in Walikale Territory left four civilians dead. Rwanda’s Minister...

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Umusesenguzi mu bya Politiki, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ibyakunze gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko yifuza gutera u Rwanda,...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo
IMIBEREHO MYIZA

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

16/12/2025
AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

15/12/2025
Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.