Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo bise ‘Shimwa Paul’ uherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa by’iterambere bagejejweho na Perezida Paul Kagame, ntakindi babonaga babyitura uretse kubimwitirira bikanajyana no kumushimira.
Uyu mudugudu uherereye mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi, ugaragaramo ibikorwa remezo binyuranye byanditseho ‘Shimwa Paul’ birimo amashuri, amavuriro n’isoko, byashyizweho mu myaka 17 ishize.
Gracien Rwakana uri mu bahaye izina rya ‘Shimwa Paul’ avuga ko igitekerezo cyo kuwitirira Perezida Paul Kagame, ari ibyiza yagiye ageza ku Banyarwanda benshi na we ubwe arimo aho yahawe ubutaka bwa Hegitari kimwe n’abandi bagenzi be.
Ati “Aha rwose twahise Shimwa Paul muri 2008. Impamvu twahise Shimwa Paul yadusaranganyije (Paul Kagame) amasambu ku buntu, noneho twe duteranye turavuga tuti ‘nta rindi zina rikwiye ni SHIMWAPAUL. Yahamapaye Hegitari imwe mfite abana icyenda n’umudamu, abana bose babashije gukura, bariga, babaho barashaka ubu mfite abuzukuru, nkeshamo byinshi muri iyo sambu rero.”
Kuva icyo gihe, abaturage barenga 400 bahabwa ubutaka bityo bagahitamo guhita bashimira Umukuru w’Igihugu, bahamwitirira.
Rwakana Gracien akomeza agira ati “Aha hari ishyamba, baduhaye amasambu none urabona n’amashanyarazi barayahagejeje.”
Uwayezu Chantal avuga ko ibikorwa by’amajyambere begerejwe muri aka gace, byoroheje ubuzima, ku buryo bwarushijeho kuba bwiza.
Ati “Iyo washakaga gukoresha urugi cyangwa gusudiriza ikindi kintu wajyaga iyo ku muhanda Nyirangegene, ariko ubu byose bikorerwa hano Shimwa Paul. Abana bigaga kure ariko ntawe ugikora urugendo rurerure amashuri ari hano hafi.”
Mukasangwa Odette na we ati “Turashima Kagame Paul waduhaye Ivuriro hano akadutekererezaho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope yasabye aba baturage gufata neza ibyo Umukuru w’Igihugu yabagejejeho.
Ati “Icyo dusaba abo baturage ni ugukomeza kubirinda, kubibyaza umusaruro bakaba ku ntambwe bariho bakomeza batera imbere.”
Uyu Mudugudu wa Nkomo ya Kabiri wiswe Shimwa Paul ugizwe n’ingo 1 150, abawutuye bahuriza ku cyifuzo cyo kuzabona Umukuru w’Igihugu abasura, kugira bazamushimire imbonankubone.







Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10