Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Batashye bijujuta kuko bateretswe abakekwaho kwica Umupolisi nkuko bari babyizejwe

radiotv10by radiotv10
19/05/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Batashye bijujuta kuko bateretswe abakekwaho kwica Umupolisi nkuko bari babyizejwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, baje mu Nteko y’Abaturage ari benshi bizejwe ko baza kugaragarizwa abakekwaho kwica Umupolisi uherutse gusangwa ku muhanda yapfuye, ariko bataha batamwerestwe, bituma bagenda bijujuta.

Umurambo w’Umupolisi witwa PC Sibomana Simeon wakoreraga kuri Sitasiyo ya Rusizi, wabonetse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 12 Gicurasi, ku muhanda mu Kagari ka Karenge ku Murenge wa Rwimbogo.

Ni inkuru yababaje benshi barimo n’abaturage bo muri uyu Murenge, babajwe no kuba uyu wari umwe mu babacungira umutekano, yishwe n’abagizi ba nabi.

Inzego zishinzwe iperereza, zahise ziritangira, biza gutuma ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 16 Gicurasi, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bata muri yombi abantu batatu barimo umwarimu, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2023, abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo wabonetsemo umurambo w’uyu Mupolisi, bagiye mu Nteko yabo ari benshi, kuko bari bumvise amakuru ko bari bwerekwe abakekwaho ubu bugizi bwa nabi.

Bamwe mu bari baje muri iyi Nteko y’Abaturage, babwiye RADIOTV10 ko bashenguwe n’urupfu rwa nyakwigendera, bavugaga ko bari bafite amatsiko yo kureba abo bita ‘inkozi z’ibibi’ (baracyari abere kuko batarahamwa n’ibyaha bakekwaho), ariko ko bababajwe no kuba batashye batababonye kuko bifuzaga kubareba amaso ku maso ngo babanenge.

Aba baturage barimo abavugaga ko bigomwe imirimo yabo kugira ngo baze kureba abo bantu bishe Umupolisi, batashye bijujuta.

Gusa umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, ubwo yaganirizaga aba baturage, yababwiye ko kwerekwa abo bantu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera “atari yo ntego y’inama.”

Aba baturage batashye bavuga ko nubwo bateretswe abo bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi, basaba ko nibabihamywa, bazahabwa igihano kibakwiye.

Batashye batanyuzwe kuko bateretswe abo bantu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − twelve =

Previous Post

Habaye ikintu gishimangira ko irushanwa rya Basketaball rigiye kubera mu Rwanda ryihebewe bidasanzwe

Next Post

Hari abahinzi bari kurira ayo kwarika kubera icyorezo cy’imyaka cyaburiwe umuti

Related Posts

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
22/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda iragira inama abantu bose bacuruza ibinyobwa byakozwe n’inganda zagaragaweho kutuzuza ubuziranenge byumwihariko urwa Salama rukora umutobe (Jus/Juice),...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

by radiotv10
21/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga mu Rwanda, bagaragaye basagarira abamotari, aho babakubise bakabakomeretsa....

IZIHERUKA

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi
IMIBEREHO MYIZA

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

21/10/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

21/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

22/10/2025
Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

21/10/2025
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari abahinzi bari kurira ayo kwarika kubera icyorezo cy’imyaka cyaburiwe umuti

Hari abahinzi bari kurira ayo kwarika kubera icyorezo cy’imyaka cyaburiwe umuti

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.