Batungujwe icyemezo babwirwa ko utazacyubahiriza azahanishwa igihano kidasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyawera mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, bavuga ko batungujwe gahunda yo gusiga amarangi ku nzu zegereye umuhanda, babwirwa ko abatazabikora bazashaka aho bazerecyeza inzu zabo.

Aba baturage biganjemo abacururiza mu Gasantere k’ubucuruzi ka Murehe ko muri aka Kagari ka Nyawera ndetse n’abahafite inzu, babwiye RADIOTV10 ko iyi gahunda yo gusiga amarangi yaje ibagwa hejuru batayitegujwe.

Izindi Nkuru

Umwe usanzwe ari umucuruzi yagize ati “Ni ibintu badutunguje tutateguye tutatekerejeho. Hari ibyo nahombye nagombaga kuba narakoze ariko ndabihombya nsiga irangi. Baba bagomba kuduteguza bakaduha nk’umwaka.”

Uyu muturage akomeza avuga ko hari abaturage byasabye kugurisha ibyabo kugira ngo bashyire mu bikorwa iki cyemezo cyafashwe bagitungujwe.

Ati “Hari nk’uwahise agurisha umurima cyangwa akagurisha nk’itungo kubera ko bije byihuta, ugasanga bimugizeho ingaruka.”

Aba baturage bavuga kandi ko ubuyobozi bwababwiraga ko utazubahiriza iki cyemezo, azabihanirwa ku buryo hari n’ibihano bababwiraga bumva bidashoboka.

Undi muturage ati “John [Umuyobozi w’Akarere] yavuze ko utazasiga irangi nkuko abandi bari kubikora azareba aho yerecyeza ayo mazu.”

Bavuga kandi ko abatarabashije gusiga aya marangi, batemerewe gucuruza kuko amazu adasize yafunzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco we avuga ko iki cyemezo cyavuye mu bitekerezo by’abaturage, bityo ko kitabatunguye nkuko babivuga.

Ati “Icya mbere si ikintu cy’agahato, haba harabayeho inama, tukajya inama n’abaturage bakabyemeranyaho kandi turabona bigenda bifata umurongo mwiza.”

Nyemazi avuga kandi ko icyemezo cyafashwe atari ugusaba abaturage gusiga irangi gusa, ahubwo ko basabwe gukora amasuku, bakaba bacukura ibimoteri byo kumenamo imyanda ndetse no kugira isuku yo ku mubiri.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:

    Nibyo gutera irangi 1 mu myaka 2 bikaba bizwi byafasha, udafite irangi agashaka ingwa hakiri kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru