Uganda: Ubutinganyi n’ibisa nabwo bishobora kujya bihanishwa ibihano birimo n’urupfu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yemeje umushinga w’itegeko riteganya ibihano ku baryamana n’abo bahuje ibitsina [Abatinganyi], birimo no kugeza ku gihano cy’urupfu.

Ni itegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023 nyuma yuko iyi Nteko ibanje kumva ibitekerezo by’abaturage ndetse n’abanyapolitiki.

Izindi Nkuru

Iri tegeko kandi riteganya ibihano ku byaha binyuranye bifitanye isano n’ubutinganyi birimo n’ibihanishwa igihano cy’urupfu ndetse n’igifungo kigera ku myaka 20.

Kuryamana kw’abahuje ibitsina, muri Uganda, byari bisanzwe bitemewe n’amategeko ndetse binahanwa, ubu hakaba hiyongereyeho n’ibikorwa byamamaza ubutinganyi, na byo bigiye kujya bihanwa.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya kandi igihano kugeza ku rupru kuri ibi bikorwa by’ubutinganyi bikabije urugero, birimo gucuruza abana kugira ngo bakoreshwe ubutinganyi.

Uyu mushinga w’itegeko wagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko, hari aho ugira uti “Umuntu uzajya ukora icyaha cy’ubutinganyi bukabije, ashobora guhanishwa urupfu.”

Umudepite Asuman Basalirwa wagaragarije Inteko Ishinga Amategeko uyu mushinga w’Itegeko, yavuze ko ugamije “Gusigasira umuco w’ubukirisitu, amategeko, iyobokamana ndetse n’indangagaciro z’umuryango w’Abanya-Uganda, byototer imigenzereze yose yo kwamamaza ubutinganyi.”

Umwe mu Badepite b’abagabo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ubwo yatangaga igitekerezo kuri uyu mushinga, agaragaza ko ubutinganyi budakwiye muri iki Gihugu, yavuze ko atumva uburyo abagabo bashobora gutekereza kuryamana n’abandi bagabo nyamara hari abagore beza.

Yagize ati “Nyakubakwa Perezida w’Inteko, iyo mbabona muri iyi Ngoro muri abagore, mbona nta mpamvu n’imwe yo kuba umugabo yajya gushaka undi mugabo ngo bakorane imibonano mpuzabitsina.”

Abadepite bari mu Ngoro y’Inteko bose bahise basekera icya rimwe, uyu mugenzi wabo akomeza agira ati “Ntakintu kiryoha kandi kiza nko kuba umugabo yakorana imibonano n’umugore. Ku bw’iyo mpamvu mbona nta mpamvu yo kuba umugabo yajya gushaka umugabo.”

General Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama wa Perezida Museveni akaba n’umuhungu we, na we yari aherutse gutanga igitekerezo nk’iki kuri Twitter, avuga ko nta kintu ku Isi kiryoha kurusha umugore.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru