Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Ubutinganyi n’ibisa nabwo bishobora kujya bihanishwa ibihano birimo n’urupfu

radiotv10by radiotv10
22/03/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uganda: Ubutinganyi n’ibisa nabwo bishobora kujya bihanishwa ibihano birimo n’urupfu
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yemeje umushinga w’itegeko riteganya ibihano ku baryamana n’abo bahuje ibitsina [Abatinganyi], birimo no kugeza ku gihano cy’urupfu.

Ni itegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023 nyuma yuko iyi Nteko ibanje kumva ibitekerezo by’abaturage ndetse n’abanyapolitiki.

Iri tegeko kandi riteganya ibihano ku byaha binyuranye bifitanye isano n’ubutinganyi birimo n’ibihanishwa igihano cy’urupfu ndetse n’igifungo kigera ku myaka 20.

Kuryamana kw’abahuje ibitsina, muri Uganda, byari bisanzwe bitemewe n’amategeko ndetse binahanwa, ubu hakaba hiyongereyeho n’ibikorwa byamamaza ubutinganyi, na byo bigiye kujya bihanwa.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya kandi igihano kugeza ku rupru kuri ibi bikorwa by’ubutinganyi bikabije urugero, birimo gucuruza abana kugira ngo bakoreshwe ubutinganyi.

Uyu mushinga w’itegeko wagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko, hari aho ugira uti “Umuntu uzajya ukora icyaha cy’ubutinganyi bukabije, ashobora guhanishwa urupfu.”

Umudepite Asuman Basalirwa wagaragarije Inteko Ishinga Amategeko uyu mushinga w’Itegeko, yavuze ko ugamije “Gusigasira umuco w’ubukirisitu, amategeko, iyobokamana ndetse n’indangagaciro z’umuryango w’Abanya-Uganda, byototer imigenzereze yose yo kwamamaza ubutinganyi.”

Umwe mu Badepite b’abagabo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ubwo yatangaga igitekerezo kuri uyu mushinga, agaragaza ko ubutinganyi budakwiye muri iki Gihugu, yavuze ko atumva uburyo abagabo bashobora gutekereza kuryamana n’abandi bagabo nyamara hari abagore beza.

Yagize ati “Nyakubakwa Perezida w’Inteko, iyo mbabona muri iyi Ngoro muri abagore, mbona nta mpamvu n’imwe yo kuba umugabo yajya gushaka undi mugabo ngo bakorane imibonano mpuzabitsina.”

Abadepite bari mu Ngoro y’Inteko bose bahise basekera icya rimwe, uyu mugenzi wabo akomeza agira ati “Ntakintu kiryoha kandi kiza nko kuba umugabo yakorana imibonano n’umugore. Ku bw’iyo mpamvu mbona nta mpamvu yo kuba umugabo yajya gushaka umugabo.”

General Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama wa Perezida Museveni akaba n’umuhungu we, na we yari aherutse gutanga igitekerezo nk’iki kuri Twitter, avuga ko nta kintu ku Isi kiryoha kurusha umugore.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − eight =

Previous Post

Batungujwe icyemezo babwirwa ko utazacyubahiriza azahanishwa igihano kidasanzwe

Next Post

Bamubujije kugeza ikibazo cye kuri P.Kagame bumwizeza ko bucya cyakemutse none hashize imyaka 4

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bamubujije kugeza ikibazo cye kuri P.Kagame bumwizeza ko bucya cyakemutse none hashize imyaka 4

Bamubujije kugeza ikibazo cye kuri P.Kagame bumwizeza ko bucya cyakemutse none hashize imyaka 4

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.