Bamubujije kugeza ikibazo cye kuri P.Kagame bumwizeza ko bucya cyakemutse none hashize imyaka 4

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, uvuga ko ubutaka bwe bwiswe ubwa Leta kubera kubura ibihumbi 50 Frw yasabwaga n’umuyobozi ngo abwandikweho, avuga ko muri 2019 ubwo yari agiye kugeza ikibazo cye kuri Perezida Paul Kagame, abayobozi bamukumiriye bamwizeza ko ikibazo cye cyakemutse, none amaze imyaka ine asiragira

Uyu muturage witwa Mucumbitsi Paul utuye mu Mudugudu wa Gahinga mu Kagari ka Basa, avuga ko mu mwaka wa 1947 ari bwo haje umushinga witwa Fond du Bien Etre Indigene FBI wasimbuwe n’uwitwa Association International Pour le Development Rural AIDR wubaka ibikorwa by’amazi ahantu hatandukanye mu mirima y’abaturage.

Izindi Nkuru

Umurima w’ababyeyi b’uyu muturage, uri mu yubatsweho ibi bikorwa remezo, ariko ayo mavomero aza kwangirika, bituma ubutaka yari yubatseho busubizwa ba nyirabwo, na we asubirana ubu bwahoze ari ubw’ababyeyi be nk’umuzungura.

Mucumbitsi avuga ko yakomeje kubyaza umusaruro ubu butaka kugeza ubwo hazagaho gahunda yo kwandika ubutaka ku baturage.

Avuga ko icyo gihe ari bwo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burinda yamwatse amafaranga ibihumbi 50 Frw kugira ngo yandikweho ubwo butaka, arayabura, buhita bwitwa ubwa Leta.

Ati “Igihe ngiye kubarura, Gitifu aba arampagaritse ngo ni ubwa Leta, ngo niba utampaye amafara ibihumbi 50 ngo simpaguha, nanjye ngo sindaguha ayo mafaranga kandi ntari kugura mu bukode bwa data.”

Uyu muturage akomeza avuga ko yahise atangira kwandikira inzego za Leta kuva ku Kagari n’Umurenge kugeza ku Karere, abasaba kumurenganura ariko ngo zikomeza kumusiragiza.

Ati “Kugeza n’ubu ndacyandika kandi mfite n’ibipapuro natangiriyeho.”

Mu kwezi kwa 05 muri 2019 Perezida wa Repubulika yasuye Akarere ka Rubavu uyu muturage ngo ashatse kumugeza ikibazo cye abayobozi baramukumira bamubwira ko ikibazo cye cyakemutse yaza gufata icyangombwa cy’ubutaka bwe.

Ati “Perezida aje ku Gisenyi, hariya ku Nyundo, ngize ngo ngiye kukimubaza barangarura abayobozi, n’uw’Akarere utanga iby’ubutaka witwa Bigaya, ngo wowe ikibazo cyawe twaracyujuje  ejo uzaze gufata icyangombwa cyawe tugusubize umurima wawe.”

Akomeza avuga ko yagiyeyo bakomeza kumusiragiza kugeza bamubwiye ko basanze umurima ari uwa Leta.

Muri 2018 ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwagiriye Inama ubw’Akarere ka Rubavu, kureba abantu bose bafite ubutaka bwakoreshwaga mu buryo bumwe n’ubwa Mucumbitsi Paul kugira ngo busubizwe mu maboko ya Leta niba kandi bidakozwe bityo uyu na we agahabwa ubutaka yita ubwe kuko bwakoreshwaga mu buryo bumwe akabwamburwa wenyine mu gihe abandi babufite.

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:

    Nagane urukiko rumwegereye, ahereye ku bunzi, abaturanyi nibo bazi ukuri kurusha aba kure. Umwanzuro wabo natawishimira ajurirure urukiko rw’ibanze bizakemuka. Kuva ataragana ubutabera mu rwego rw’amategeko bivuze ko atararengana. murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru