Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Batungujwe icyemezo babwirwa ko utazacyubahiriza azahanishwa igihano kidasanzwe

radiotv10by radiotv10
22/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Batungujwe icyemezo babwirwa ko utazacyubahiriza azahanishwa igihano kidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyawera mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, bavuga ko batungujwe gahunda yo gusiga amarangi ku nzu zegereye umuhanda, babwirwa ko abatazabikora bazashaka aho bazerecyeza inzu zabo.

Aba baturage biganjemo abacururiza mu Gasantere k’ubucuruzi ka Murehe ko muri aka Kagari ka Nyawera ndetse n’abahafite inzu, babwiye RADIOTV10 ko iyi gahunda yo gusiga amarangi yaje ibagwa hejuru batayitegujwe.

Umwe usanzwe ari umucuruzi yagize ati “Ni ibintu badutunguje tutateguye tutatekerejeho. Hari ibyo nahombye nagombaga kuba narakoze ariko ndabihombya nsiga irangi. Baba bagomba kuduteguza bakaduha nk’umwaka.”

Uyu muturage akomeza avuga ko hari abaturage byasabye kugurisha ibyabo kugira ngo bashyire mu bikorwa iki cyemezo cyafashwe bagitungujwe.

Ati “Hari nk’uwahise agurisha umurima cyangwa akagurisha nk’itungo kubera ko bije byihuta, ugasanga bimugizeho ingaruka.”

Aba baturage bavuga kandi ko ubuyobozi bwababwiraga ko utazubahiriza iki cyemezo, azabihanirwa ku buryo hari n’ibihano bababwiraga bumva bidashoboka.

Undi muturage ati “John [Umuyobozi w’Akarere] yavuze ko utazasiga irangi nkuko abandi bari kubikora azareba aho yerecyeza ayo mazu.”

Bavuga kandi ko abatarabashije gusiga aya marangi, batemerewe gucuruza kuko amazu adasize yafunzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco we avuga ko iki cyemezo cyavuye mu bitekerezo by’abaturage, bityo ko kitabatunguye nkuko babivuga.

Ati “Icya mbere si ikintu cy’agahato, haba harabayeho inama, tukajya inama n’abaturage bakabyemeranyaho kandi turabona bigenda bifata umurongo mwiza.”

Nyemazi avuga kandi ko icyemezo cyafashwe atari ugusaba abaturage gusiga irangi gusa, ahubwo ko basabwe gukora amasuku, bakaba bacukura ibimoteri byo kumenamo imyanda ndetse no kugira isuku yo ku mubiri.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    3 years ago

    Nibyo gutera irangi 1 mu myaka 2 bikaba bizwi byafasha, udafite irangi agashaka ingwa hakiri kare.

    Reply

Leave a Reply to ka Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − seven =

Previous Post

Ibiba kuri YouTube ni nabyo biba mu nsengero- Past.Rutayisire ahishuye ibidakwiye bibera mu nsengero

Next Post

Uganda: Ubutinganyi n’ibisa nabwo bishobora kujya bihanishwa ibihano birimo n’urupfu

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

IZIHERUKA

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe
FOOTBALL

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

19/12/2025
Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

18/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Ubutinganyi n’ibisa nabwo bishobora kujya bihanishwa ibihano birimo n’urupfu

Uganda: Ubutinganyi n’ibisa nabwo bishobora kujya bihanishwa ibihano birimo n’urupfu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.