Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza bibaza impamvu bigeze kwizezwa ko bazahabwa ubutaka bwo guhinga bwari bwarahawe umwe mu babaye mu Gisirikare afite ipeti ryo ku rwego rwa General, akaza kubwamburwa, ariko bagatungurwa no kuba bwarahawe uwo bivugwa ko ari umuyobozi.
Ubu butaka buherereye mu Kagari ka Ryamanyoni mu Murenge wa Murundi, bwari bwarahawe Brig Gen (Rtd) Frank Rusaga ariko aza kubwamburwa kuko atabubyazaga umusaruro.
Nyuma yo kubwamburwa, n’ubundi bwakomeje gupfa ubusa, ariko ubuyobozi bubinyujije mu Nteko z’Abaturage, bubizeza ko buzabubaha kugira ngo babuhinge.
Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko bumvaga ari inkuru nziza kuri bo, ariko ngo ibyo bizejwe si ko byagenze ahubwo ngo batunguwe no kubona ubutaka burimo guhingwamo n’umuyobozi bavuga ko yitwa Muzungu.
Umwe muri bo yagize ati “Bavuze ko batanze ifamu hari amasambu. Baravuga ngo bazahaha abaturage, ariko twagiye kureba dusanga harimo Meya [bikekwa ko ari Muzungu Gerald wigeze kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe] ubwo ni we uhahingisha abakozi.”
Undi muturage na we yagize ati “Ntayo baduhaye, bayihaye nyine uwo muyobozi. Twifuzaga ko nkatwe n’udafite akantu na we yabona akarima agahinga akabaho.”
Umubitsi w’Impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, yabwiye RADIOTV10 ko ubwo butaka bwari bwarahawe Jenerali Frank Rusaga muri 2008 mu gihe cy’isangaranya ry’inzuri, ariko nyuma biza kugaragara ko butabyazwa umusaruro, arabwamburwa, gusa ngo ntazi ibyakurikiyeho.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10