Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bavuze ibibatungura iyo bagiye gufata irangamuntu byerecyeye amafaranga baba bagomba kwishyura

radiotv10by radiotv10
23/04/2024
in MU RWANDA
0
Bavuze ibibatungura iyo bagiye gufata irangamuntu byerecyeye amafaranga baba bagomba kwishyura
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko mu gihe bizwi ko amafaranga yishyurwa kugira ngo bahabwe irangamuntu ari 500 Frw, bo bacibwa ayikubye kabiri, bigatuma bamwe batahira aho.

Ni Mu gihe Ikigo Gishinzwe Indangamuntu (NIDA) kivuga ko umuturage usaba indangamuntu agomba kwishyura amafaranga 500.

Umwe muri aba baturage, ni Muhire David w’imyaka 17 wagiye kuyireba nyuma yo kumenya ko yageze ku Kagari yamara kuyibona mu zindi agasabwa kwishyura 1 000 Frw nyamara yari yitwaje 500 Frw, bigatuma ataha atayicyuye.

Agira ati “Tugezeyo baratubwira ngo tubahe igihumbi buri muntu, ayo mafaranga ntabwo nzi ari ay’iki twabonye bayaduca gusa.”

Umwe mu babyeyi b’aba bimwe irangamuntu kubera kudatanga ayo mafaranga, avuga ko we amaze kujya ku Biro by’Akagari gukurikirana iby’irangamuntu y’umwana we ariko ntive aho iri.

Yagize ati “N’ejo nagiyeyo Gitifu arayinyima ngo kereka tumuhaye igihumbi igihumbi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatsiro, Ndagijimana Japhet ahakana ibitangazwa n’aba baturage ahubwo agasanga ngo bashobora kuba baratekewe umutwe.

Ati “Aaturage bacu birashoboka ko haza n’uwigira najyuwa akaba yabasaba kugira ibyo bamuha kugira ngo agire ibyo abakorera ari ukubabeshya.”

Nubwo Gitifu ahakana iby’uko abaturage baba basabwa amafaranga 1 000 ngo babone irangamuntu zabo, hari bamwe mu baturage bavuga ko bemeye gutanga aya mafaranga, bazihabwa.

Umwe muri bo witwa Biruta Yves yagize ati “Maze kuyibona ngiye kuyitwara gitifu w’akagari arambwira ngo ugomba gusiga igihumbi cya ejo heza. Narabikoze kuko nari nyafite kandi nkeneye ibyangombwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux avuga ko ibi biramutse ari uko biri byaba binyuranyije n’amabwiriza kandi ko uwaba yarabikoze yabibazwa.

Ati ”Tuzabikurikirana tumenye impamvu yabyo. Hazabaho kubazwa inshingano cyangwa se gukurikirana uwaba yarabigizemo uruhare.”

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + six =

Previous Post

Icyo Gen.Muganga yaganiriye n’Umugaba w’Ingabo z’Igihugu cyo muri Asia gisanganywe imikoranire n’u Rwanda

Next Post

Igikombe cy’Amahoro kigeze mu mahina: Avugwa mbere y’imikino isiga hamenyekanye amakipe azakina final

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikombe cy’Amahoro kigeze mu mahina: Avugwa mbere y’imikino isiga hamenyekanye amakipe azakina final

Igikombe cy’Amahoro kigeze mu mahina: Avugwa mbere y’imikino isiga hamenyekanye amakipe azakina final

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.