Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko mu gihe bizwi ko amafaranga yishyurwa kugira ngo bahabwe irangamuntu ari 500 Frw, bo bacibwa ayikubye kabiri, bigatuma bamwe batahira aho.
Ni Mu gihe Ikigo Gishinzwe Indangamuntu (NIDA) kivuga ko umuturage usaba indangamuntu agomba kwishyura amafaranga 500.
Umwe muri aba baturage, ni Muhire David w’imyaka 17 wagiye kuyireba nyuma yo kumenya ko yageze ku Kagari yamara kuyibona mu zindi agasabwa kwishyura 1 000 Frw nyamara yari yitwaje 500 Frw, bigatuma ataha atayicyuye.
Agira ati “Tugezeyo baratubwira ngo tubahe igihumbi buri muntu, ayo mafaranga ntabwo nzi ari ay’iki twabonye bayaduca gusa.”
Umwe mu babyeyi b’aba bimwe irangamuntu kubera kudatanga ayo mafaranga, avuga ko we amaze kujya ku Biro by’Akagari gukurikirana iby’irangamuntu y’umwana we ariko ntive aho iri.
Yagize ati “N’ejo nagiyeyo Gitifu arayinyima ngo kereka tumuhaye igihumbi igihumbi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatsiro, Ndagijimana Japhet ahakana ibitangazwa n’aba baturage ahubwo agasanga ngo bashobora kuba baratekewe umutwe.
Ati “Aaturage bacu birashoboka ko haza n’uwigira najyuwa akaba yabasaba kugira ibyo bamuha kugira ngo agire ibyo abakorera ari ukubabeshya.”
Nubwo Gitifu ahakana iby’uko abaturage baba basabwa amafaranga 1 000 ngo babone irangamuntu zabo, hari bamwe mu baturage bavuga ko bemeye gutanga aya mafaranga, bazihabwa.
Umwe muri bo witwa Biruta Yves yagize ati “Maze kuyibona ngiye kuyitwara gitifu w’akagari arambwira ngo ugomba gusiga igihumbi cya ejo heza. Narabikoze kuko nari nyafite kandi nkeneye ibyangombwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux avuga ko ibi biramutse ari uko biri byaba binyuranyije n’amabwiriza kandi ko uwaba yarabikoze yabibazwa.
Ati ”Tuzabikurikirana tumenye impamvu yabyo. Hazabaho kubazwa inshingano cyangwa se gukurikirana uwaba yarabigizemo uruhare.”
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10