Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bavuze icyabazanye ku Karere n’igisubizo bahawe cyatumye banzura ko bahava ari uko gikemutse 

radiotv10by radiotv10
09/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bavuze icyabazanye ku Karere n’igisubizo bahawe cyatumye banzura ko bahava ari uko gikemutse 
Share on FacebookShare on Twitter

Abacuruzi bato na ba rwiyemezamirimo bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rusizi bagemuye ibiribwa ku bigo by’amashuri muri 2023 bamaze umwaka n’igice basiragira ku Karere ngo kabishyure, bageze aho bahiga kurara ku biro byaho bakahava ari uko bishyuwe.

Ngabonziza Theoneste avuga ko amaze kuza ku Biro by’Akarere inshuro zitari munsi y’icumi agenzwa no kubaza amafaranga agera kuri miliyoni 30 Frw.

Agira ati “Kuva 2023 buri gihe tuza aha ku buryo njyewe maze kuhaza inshuro cumi na, mayor ubushize yari yaduhaye ku itariki 30 z’ukwezi gushize, none twagarutse nabwo nta gisubizo gifatika aduhaye.”

Bavuga ko kumara icyo gihe cyose batarishyurwa amafaranga yabo byabagizeho ingaruka zirimo ubukene ndetse no kuba amabanki bagujijemo amafaranga bakoresheje bagemura ibyo biribwa yaratangiye gufatira ingwate zabo

Nyirahategekimana Leonie ati “Njyewe ndishyuza miliyoni enye n’igice , maze kuza inshuro esheshatu nturuka i Nyakabuye. Nkanjye nari nagujije banki miliyoni ebyiri none barenda kuza gufata ingwate nari naratanze.”

Nyuma yo kutanyurwa n’ibyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ku kibazo cyabo, aba bacuruzi bato bahise bahiga kutava ku Karere bakaharara kugeza igihe bishyuriwe amafaranga yabo kugira ngo na bo bishyure imyenda bafashe.

Ngabonziza ati “Nta tariki baduhaye nta n’umunsi. Turaguma aha, turaguma ku Karere batwishyure amafaranga y’abandi.”

Nyirahategekimana na we ati “Twiyemeje kuhaguma tuzahave baduhaye amafaranga yacu kandi mudukorere ubuvugizi bizagera no kuri perezida wa Repuburika wenda twakwishyurwa.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred avuga ko kurara ku Karere kwabo bidakwiye nkuko ikibazo cyabo kizwi kandi kiri gukorwaho.

Ati “Kurara ku Karere ntabwo byaba ari byo, kuko ibyo byo kumvikanisha ikibazo babikora mu gihe abantu batacyumva kandi ikibazo turacyumva. Twabatumye impapuro zigaragaza ko ibyo biribwa babigemuye barazizana tuzishyikiriza ababigenzura. Uyu munsi aho bigeze turi gushaka aho twakura amafaranga mu ngengo y’imari ngo tubishyure. Rwose nibabe bihanganye Leta ntabwo yambura.”

Amakuru yageze kuri RADIOTV10, avuga ko amafaranga bose hamwe bishyuza baba abaje ku Karere n’abatahageze agera kuri miliyoni 600 Frw.

Mu gihe bagisiragira kuri ayo mafaranga gutyo, abagemuye ibiribwa nyuma yabo muri 2024 bo ngo batangiye kwishyurwa bityo bikabatera kwibaza impamvu aba 2024 bishyurwa mbere yabo.

Bavugaga ko bava ku Biro by’Akarere ari uko bishyuwe
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere yavugaga ko ibyo bidakwiye

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu nama yiga ku bya Congo

Next Post

Uko hafashwe abakoreshaga amayeri adasanzwe bakura urumogi mu Ntara imwe bakarwambutsa mu yindi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hafashwe abakoreshaga amayeri adasanzwe bakura urumogi mu Ntara imwe bakarwambutsa mu yindi

Uko hafashwe abakoreshaga amayeri adasanzwe bakura urumogi mu Ntara imwe bakarwambutsa mu yindi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.