Abacuruzi bato na ba rwiyemezamirimo bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rusizi bagemuye ibiribwa ku bigo by’amashuri muri 2023 bamaze umwaka n’igice basiragira ku Karere ngo kabishyure, bageze aho bahiga kurara ku biro byaho bakahava ari uko bishyuwe.
Ngabonziza Theoneste avuga ko amaze kuza ku Biro by’Akarere inshuro zitari munsi y’icumi agenzwa no kubaza amafaranga agera kuri miliyoni 30 Frw.
Agira ati “Kuva 2023 buri gihe tuza aha ku buryo njyewe maze kuhaza inshuro cumi na, mayor ubushize yari yaduhaye ku itariki 30 z’ukwezi gushize, none twagarutse nabwo nta gisubizo gifatika aduhaye.”
Bavuga ko kumara icyo gihe cyose batarishyurwa amafaranga yabo byabagizeho ingaruka zirimo ubukene ndetse no kuba amabanki bagujijemo amafaranga bakoresheje bagemura ibyo biribwa yaratangiye gufatira ingwate zabo
Nyirahategekimana Leonie ati “Njyewe ndishyuza miliyoni enye n’igice , maze kuza inshuro esheshatu nturuka i Nyakabuye. Nkanjye nari nagujije banki miliyoni ebyiri none barenda kuza gufata ingwate nari naratanze.”
Nyuma yo kutanyurwa n’ibyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ku kibazo cyabo, aba bacuruzi bato bahise bahiga kutava ku Karere bakaharara kugeza igihe bishyuriwe amafaranga yabo kugira ngo na bo bishyure imyenda bafashe.
Ngabonziza ati “Nta tariki baduhaye nta n’umunsi. Turaguma aha, turaguma ku Karere batwishyure amafaranga y’abandi.”
Nyirahategekimana na we ati “Twiyemeje kuhaguma tuzahave baduhaye amafaranga yacu kandi mudukorere ubuvugizi bizagera no kuri perezida wa Repuburika wenda twakwishyurwa.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred avuga ko kurara ku Karere kwabo bidakwiye nkuko ikibazo cyabo kizwi kandi kiri gukorwaho.
Ati “Kurara ku Karere ntabwo byaba ari byo, kuko ibyo byo kumvikanisha ikibazo babikora mu gihe abantu batacyumva kandi ikibazo turacyumva. Twabatumye impapuro zigaragaza ko ibyo biribwa babigemuye barazizana tuzishyikiriza ababigenzura. Uyu munsi aho bigeze turi gushaka aho twakura amafaranga mu ngengo y’imari ngo tubishyure. Rwose nibabe bihanganye Leta ntabwo yambura.”
Amakuru yageze kuri RADIOTV10, avuga ko amafaranga bose hamwe bishyuza baba abaje ku Karere n’abatahageze agera kuri miliyoni 600 Frw.
Mu gihe bagisiragira kuri ayo mafaranga gutyo, abagemuye ibiribwa nyuma yabo muri 2024 bo ngo batangiye kwishyurwa bityo bikabatera kwibaza impamvu aba 2024 bishyurwa mbere yabo.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/vlcsnap-2025-02-08-20h28m00s948.png?resize=800%2C450&ssl=1)
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/vlcsnap-2025-02-08-20h29m23s779.png?resize=800%2C450&ssl=1)
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10